Umusore witwa Ishimwe Christian yavuye imuzi agahinda n’uburibwe yanyuzemo akimara gutabwa na nyina umubyara aho yashaririwe no kubaho nyamara aho aba nta cyo bari bakennye.
Uyu musore ukiri muto yavuze ko yavukiye mu mujyi wa Kigali ariko bikaza kurangira se na nyina bafashe umwanzuro wo kwimukira mu Ntara y’Amajyepfo akarere ka Huye aho ibihe by’umwijima kuri we byatangiye. Uyu Christian yabwiye Juli tv ko yafashe umwanzuro wo kugaruka i Kigali kubera guhunta inkoni za mukase wamurerega ameze nk’urimo kumureresha inkoni.
Kimwe na murumuna we Christian avuga ko batari borohewe n’ubwo imyaka yaje kwicuma na bo bagakura ariko iyo yibutse ukuntu mukase yamushinjaga amarozi akamuhoza ku nkeke bikanatuma ahitamo kumuhunga ngo byose byaganishaga ku nkoni za hato nahato kandi arengana.
Mu kiganiro Ishimwe Christian yavuze ko iyo umukobwa bigana yamusuraga mukase yahitaga abakingirana akabwira abaturanyi ko Christian yazanye umugore bagasambanira ku buriri ibyo byose akabikora agamije kwereka rubanda ko yananiranye(Christian)
Ni kenshi mu Rwanda hakunze kumvikana inkuru z’abana barerwa n’aba mukase bavuga ko bahohoterwa ariko bigapfa ubusa ,gusa na none gatungwa agatoki abana bitwaza ko barerwa n’ababyeyi batari ababo bakabitwaraho nabi bagamije kwerekana ko nta mubyeyi wangana na nyina ubabyara. Gusa impande zombi ziba zikwiye kuhana amaharo ya christo.
Umwanditsi: Emmanuel Habumugisha shalom