Advertising

M23 yikuye mu gace ka Kagheri

03/07/25 16:1 PM
1 min read

Umutwe wa M23 wikuye mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukesha aya makuru , ngo umutwe wa M23 , wikuye mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano, akaba ari agace gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru muri Km35 uvuye i Lubero.

Abaturage babwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko ngo abarwanyi ba M23 bavuye muri aka gace nta ntambara ibayeho , bakaba bari baragafashe tariki 02 Gashyantare nyuma y’imirwano yabahuje na FARDC.

Aba baturage bavuga ko ngo abarwanyi ba M23 bahise bajya ahitwa Kasugho , Umujyi uri mu Birometero 15 uvuye Kagheri ndetse hakaba muri Km 50 uvuye Lubero, M23 ikaba yahakuye ingabo za UPDF zari zihasanzwe.

Igisirikare cya Congo cyatangaje ko ngo kiri hafi y’imbizi za Lubero.

Kugeza ubu ku ruhande rwa M23 ntacyo bari batangaza kuri aya makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop