M23 yatanze nyirantarengwa kuri Leta ya Congo ivuga ko mu gihe habayeho kubashotora intambara yarota

07/07/2023 15:56

Umuyobozi w’Umutwe wa Gisirikare wa M23 Gen Sultan Makenga yatangaje ko igihe cyose Leta ya Congo yaba ibashotoye Intambara yavuka, avuga ko ibyo gushyirwa mu nkambi bivugwa na Leta ya Congo ari ukuyobya uburari bitareba uyu mutwe.

Mekanga n’abasikare be bakuru bakambitse mu nkambi ya Jomba muri Rutshuru mu gihe ingabo za Congo zo ziri kwisuganya mu buryo bukomeye dore ko hari amakuru avuga ko mu gihe cya vuba , hari igitero kiri guterwa n’ingabo za Congo zishobora gutera M23.Andi makuru vuga ko abarwanyi ba  FDLR bakomeje gukorana na Congo, bakomeje kwegera ibirindiro bya M23 mu gice kitagomba kubamo abarwanyi cyagenewe ingabo za EAC ,EACRF.Mu gihe FDLR ikomeje gushinjwa gukorana n’ingabo za FARDC murugamba rwo guhangana na M23.

Gen Makenga yatangarije abanyamakuru ko amagambo Leta ya Congo imaze iminsi ivuga ibijyanye no kwambura intwaro abarwanyi be no kubashyira ahantu hamwe mu nkambi ari ukuyobya uburari kuko hari ibyo Leta ya Tshisekedi yirengagiza.Yatanze urugero k’unama y’Abakuru b’Ibihugu bo muri EAC yabaye muri Gashyantare , yemeza ko ibireba M23 yabikoze ariko ngo Guverinoma ya Congo yo ibirenza amasomo.

Ati:” Ibyo ni uguhagarika imirwano , ni ugusubira inyuma kwa M23 ndetse n’ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma.Mucyubahiro tugomba abakuru b’Ibihugu , M23 yakoze ibyo yagombaga gukora mu gihe itegereje ibiganiro aho tuzaganira kumpamvu muzi z’amakimbirane.Icyo nakubwira cyo ni uko ibyo byo gushyirwa munkambi ntabwo bitureba nagato.

Umusirikare wa M23 witwa  Lt Col Alfred Musumbao Muriro aherutse kugaragara mu mashusho ya Kivu Press Agency asaba abarwanyi ba M23 kuba maso kuko abarwanyi ba FDLR bakomeje kubasatira.Akomeza avuga ko umwanzi ntambaraga afite , yongeraho ati:” Twiteguye kurwana intambara , ntabwo ari ukuyikunda ariko nibadutera mubirindiro byacu ntabindi , tuzakora ibishoboka byose twirwaneho”.Lt Col Muriro , yavuze ko bakomeje gusaba Leta ko baganira kubibazo bihari bakabibonera umuti mu mahoro gusa bisa n’aho urundi ruhande icyo rushaka ari intambara gusa.

Kurundi ruhande Guverinoma  ya Congo ivuga ko yiteguye kurwanya M23 mu buryo bwose kuburyo yigarurira ibindi bice byose, uyu mutwe wari warafashwe.Makenga yavuze ko niba Congo ishaka amahoro nabo bazayikuriza ariko niba bashaka intambara ntakintu kizayibuza kubaho.Ati:”M23 irahari mu gihe bazaba barangije imikino yabo,M23 izafata inshingano zayo.Ni byo. Turi abanyamahoro, dushaka amahoro , ibyo bashaka nibyo tuzakora , niba bashaka, niba bashaka amahoro twembi tuzayaharanira, niba bashaka intambara twembi tuzarwana.

Isoko: IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umaze igihe gito usamye (Utwite) ibi ni ibimenyetso bigaragara inyuma

Next Story

“Njye n’umugabo wanjye turacyararana n’umuhungu wacu w’imyaka 4 kandi tuzakomeza kurarana” ! Umugore yabaye urwamenyo abantu bamubwira ko bidakwiriye kurarana nawe

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop