Advertising

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umaze igihe gito usamye (Utwite) ibi ni ibimenyetso bigaragara inyuma

07/07/23 13:1 PM

Mu gihe umugore asamye cyangwa se atwite hari ubwo adashobora kubimenya akaba yabura amahirwe yo kwigengesera kandi nyamara ari ngombwa.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku cyakwerekako umaze igihe gito usamye inda.

Ikintu cya mbere kigaragaza ko wasamye ni ukubura imihango.Burya kubura imihango ni kimwe mu bimenyetso bigaragarira inyuma byerekana ko umuntu runaka yasamye.

Kumva ufite umunaniro mu buryo budasanzwe.Iki na cyo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko wasamye ndetse akaba ari ikimenyetso kizanwa no kuba utwite.

Iseseme no kuruka: Abagore benshi bakunze kugaragaza ko basamye binyuze mukugira iseseme ndetse no kuruka ariko nanone bikaba cyane mu cyumweru cya 4  kugeza kumezi 3 usamye.

Impinduka mu mabere.Rimwe na rimwe uzumva amabere akurya, ubundi amabere akomere cyangwa wumve asa na kuryaryata.

Kuva uturaso duke.Hari ubwo uzana uturaso duke ariko bitavuze ko inda yavuyemo.

Kumva ukeneye kunyara inshuro nyinshi.

Kurarikira indyo imwe ndetse no kuzinuka ibindi

Kumva ufite impinduka mu buryo wiyumva.

Kuribwa umutwe.Abagore benshi cyane bakunze kugira iki kibazo cyane bagisama.

Indwara y’impatwe, wajya kwituma ukamarayo nk’amasaha atanu.

MU BINDI BIMENYETSO BIGARAGARA INYUMA HASHIZE IGIHE HARIMO;

Kumva umwana akina munda gusa bikunze kumvikana hashize amezi 3 .

Kuribwa byoroshye.

Kubyimba ibirenge.

Guhumeka nabi cyangwa se kugorwa no guhumeka.

Kuzana ibintu by’ibizi biva mu gitsina cyane cyane mu gihe uri hafi kubyara.

Gutegura icyumba cy’umwana.

Umwanditsi: Munana Patrick

Previous Story

Dore icyo bisobanuye kugira utwobo hejuru y’ikibuno ‘Back Dimples’

Next Story

M23 yatanze nyirantarengwa kuri Leta ya Congo ivuga ko mu gihe habayeho kubashotora intambara yarota

Latest from Ubuzima

Hepatite iterwa n’iki?

Hepatite ni iki? Hepatite ni indwara itera umwijima kubyimba. Ishobora kwibasira umwijima gusa cg se ikaba yatera izindi ndwara nko; kuzana udusebe no gucika
Go toTop