Advertising

M23 yatangaje amakuru mashya ku rumba ruyihanganishije na FARDC rukomeje kumvikanamo intwaro za rutura

02/05/24 12:1 PM

Intambara ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yakomeje mu gace ka Mweso gaherutse kwicirwamo abaturage benshi, aho uyu mutwe wavuze ko uruhande bahanganye wakomeje gukoresha intwaro za rutura zirimo na Drone.Aya makuru y’urugamba rwa M23 ndetse n’igisirikare cya Congo  gifatanyije n’impande cyiyambaje zirimo ; FDRL , Ingabo z’u Burundi n’iza SADC yatanzwe n’umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, aho yatangaje uko urugamba ruhagaze.

 

Mu butumwa bwe Lawrence Kanyuka yagize ati:”Imirwano yakomeje kuva mu ijoro ryakeye , ibice bituwemo n’abaturage benshi muri  Mweso no mu bice bihakikije, bikomeye kuraswaho n’abarwanyi b’uruhande rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa  by’umwihariko FARDC , FDLR , abacanshuro , inyeshyamba , Ingabo z’u Burundi n’iza SADC , bakoresheje intwaro ziremereye , drone , ndetse n’imodoka z’intambara”.Uyu muvugizi wa M23 mu bya Politike , yakomeje avuga ko uyu mutwe uzakomeza kwirwanaho  no kurinda abaturage n’ibyabo mu bice bigenzurwa nawo.

Umutwe wa M23 wari uherutse gushinja FARDC n’abarwanyi bafasha iki gisirikare cya Leta ya Congo, kurasa ibisasu biremereye muri aka gace ka Mweso, bigahitana abaturage benshi.Uyu mutwe kandi uherutse gushinja ingabo za Tanzania ziri mu butumwa bwa SADC kwivugana abaturage b’abasivile.Mu itangazo uyu mutwe wa M23 washyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, usanzwe wubaha imiryango yo mu Karere kandi ko udafite ikibazo na  SADC ku buryo utumva icyatuma uyu muryango uza kuwurwanya.

 

Lawrence Kanyuka yagize ati:”Muri iki gihe , Ingabo za SADC zikomeje gukoresha intwaro zikomeye  by’umwihariko iza MRLS(BM) 122 MM zikoreshwa n’abasirikare ba Tanzania (TPDF) mukurasa no kwica abaturage b’abasivile”.Yakomeje avuga M23 ntayandi mahitamo ifite uretse gufata izo ntwaro ndetse no kuzirasa kugira ngo zidakomeza koreka imbaga y’abaturage.

Sponsored

Go toTop