Advertising

Lupita Nyong’o yatangaje ko yatandukanye na Jackson Joshua

10/10/2024 20:04

Icyamamare mu gisata cy’imyidagaduro cyane cyane muri cinema Lupita Nyong’o yemeje ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we Joshua Jackson, ubwo yagaragaje ko yasohokanye n’umunyamideri Nastassja Roberts.

Mu birori byo guhambwa ibihembo bya Oscar, na bwo yatangaje ko ari wenyine nta muntu bari kumwe m’urukundo.

Ndetse mu kiganiro yakoze mu kwa cyenda kuri Harper’s Bazaar yashimangiye ko nta muntu bari kumwe m’urukundo.

Mu kwezi ku ukwakira 2023 ubwo Lupita Nyong’o yitabiraga igitaramo cyari cyabereye muri Los Angles niho yaje kumenyanira na Joshua Jackson.

Muri Werurwe nibwo urukundo rwabo barushyize kurundi rwego, ndetse bajyana mukiruhuko mugihugu cya Mexico igihe bizihizaga isabukuru ya Lupita yagize imyaka 41 y’amavuko.

Mbere yuko bakundana Joshuwa yari yarashakanye n’umunyamideri Jodie Turner-Smith babana imyaka ine mbere y’uko bahana gatanya.

Ku ruhande rwa Lupita Nyong’o yari yaratandukanye n’umukunzi we Selema Masekela, ndetse bari bamaze umwaka umwe batandukanye.

Lupita Nyong’o ubwe mu kwezi ku Ukwakira yitangarije kurubuga rwe rwa Instagram ko ‘ nta muntu azongera kwizera m’urukundo kuko yababajwe kenshi’.

Icyo gihe Lupita yongeyeho ko ‘ubunini n’uburemere bw’ubu babare ahura nabwo butangana n’ubushobozi bwe bwo kwihangana.’

Uyu mukinnyi ukomeye wa film, ndetse akanakina muri Black Pantha yizera ko gutandukana n’umukunzi we Selema’ byamubereye amahirwe yo kwisobanukirwa ku giti cye’.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo yatsindiye Miliyoni 15 muri Betting yiyemeza gutangamo 10 mu rusengero nk’ituro ry’ishimwe

Next Story

Umugore yababaye cyane nyuma y’aho umugabo yafashije kubaka inzu mu mafaranga y’inguzanyo yaje kumuta agashaka undi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop