Umukobwa wamamaye kumbuga nkoranyambaga yapfuye azize gushaka kwigira maneke.Inkuru y’urupfu rwa Luana Andrade wo muri Brazil rwatangajwe n’umukunzi we.
Umukunzi we abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko uyu mukobwa yapfuye ubwo yarimo kubagwa ngo bamugabanyirize umubiri.
Uyu mukobwa yaje kurwara Pulmonary embolism ku wa 7 Kanama 2023 aho yari mu Mujyi wa São Paulo nk’uko raporo y’ibitaro ibitangaza.Umuganga wamuvuraga, yavuze ko uyu mukobwa yamaze amasaha 2 n’igice ari aho babagira, nyuma aza kwerekwa aho kuruhukira gusa ngo aza kugaragaza ibimenyetso by’uko amaraso ye yatemberaga nabi mu mitsi yihutishwa ahazwi nko muri ICU.
Uyu mukobwa yaje gupfa saa 5:30.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bwemeza ko yishwe na Pulmonary embolism yakomotse ku kubagwa yakorewe kuko ngo amaraso ye yari yahagaze bityo ntagere mu bindi bice by’umubiri we.E News , ntabwo yabashije kubona amakuru ava mu Bitaro.
Umukunzi we João Hadad , yavuze ko yabuze igice kimwe cye.Ati:” Nacitsemo ibice kandi ndimo kubaho ubuzima bubi.Igice kimwe cyajye cyagiye.Ni Igihombo gikomeye kuri njye kandi nasezeye umukunzi wanjye Launa , umwiza wanjye , Umwamikazi wanjye”.
Yakomeje agira ati:” Yari imyaka 2 iruhande rwawe, sinabasha gusobanura uko niyumvaga. Twanditse inkuru nziza tubaho ubuzima bwacu.Uzabora uri umukunzi wanjye na nyuma y’ubuzima rukundo rwanjye”.
Uyu musore yakomeje agira ati:” Ni wowe mucyo wanjye mwamikazi , ndagusabye ukomeze utureberere , kuko nzahora nkukunda kuva ubu kugeza ku iherezo.Ndagushimiye , Kandi uzahora unkurikira na nyuma”.