Lt Gen Doumbouya yasoje uruzinduka yagiriye mu Rwanda

27/01/2024 20:44

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 , H.E Paul Kagame na Madamu we basezeye kuri Perezida Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya basoje uruzinduko bagiriraga mu Rwanda. Perezida Lt Gen Doumbouya na Madamu we bari basoje uruzinduko rw’iminsi 3 bagiriraga mu Rwanda aho mu ijambo rye yashimiye H.E Paul Kagame ko yamubereye inshuti nziza, ahamya ko umubano w’Ibihugu byombi azakomeza kuwusigasira.

Yavuze ko by’umwihariko H.E Paul Kagame yagiriye icyizere Guverinoma ya Guinea ubwo bahuraga bwa mbere mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu mu mezi 9 ashize.Yongeye ko muri Mata 2023 yishimiye kwakira Perezida Paul Kagame agaragaza ko uruzinduko rwe mu Rwanda, rushingiye kubushake bwo gushaka gukomeza gusigasira umubano w’Ibihugu byombi no gukomeza umurunga w’ubushuti umuvandimwe n’ubutwererane bushingiye ku Iterambere rya Afurika.

Yagize ati:” Nagirango nongere nshimangire ubushake bwo gukorana namwe Nyakubahwa Perezida kubera ko mwatugiriye icyizere kandi uri umwe mu baperezida ba mbere badusuye mu gihugu cyacu.Mukutugirira icyizere bivuze ko mwizeye ibyo dukora, mbikuye kumutima ntekereza ko mutibeshye”.Yakomeje avuga ko Guinea izakora Ibishoboka byose mu kwimakaza ubutwererane busanzwe buzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi.

H.E Paul Kagame yemeje ko yagiranye ikiganiro bitanga umusaruro na Lt Gen Doumbouya, ashimangira ko ibyo u Rwanda na Guinea bishaka kugeraho ari uburumbuke , amahoro n’umutekano ku baturage b’ibihugu byombi.

Yagize ati:” Kugeza ubu , umubano wacu mwiza watangiye gutanga umusaruro munzego zitandukanye , hari n’amasezerano yamaze gusinywa.Nanone kandi dukomeje kugenzura amahirwe mu Ikoranabuhanga , ubucuruzi n’ishoramari , Twishimiye gukorana na Guinea mu kuyisangiza bimwe mu bisubizo twishatsemo no gukomeza guhererekanya ubunararibonye “.

Advertising

Previous Story

Inzara iri mubakinnyi ba Etincelles FC ishobora kurangira vuba

Next Story

Green P yagize icyo atangaza kuri Album ya Tuff Gang irimo na Jay Polly

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop