Green P yagize icyo atangaza kuri Album ya Tuff Gang irimo na Jay Polly

28/01/2024 08:56

Umuhanzi uririmba ijyana ya Hip Hop Green P, yatangaje ko atigeze ahagarika umuziki avuga ko aho yarari i Dubai yabashaga kugera muri Studio ndetse agakorana nabo mu Rwanda.Uyu musore wari umaze imyaka 2 n’Amezi 8 i Dubai yemeza ko yamaze gufatisha ubuzima bwo muri Dubai cyakora avuga ko azajya agenda akongera akagaruka.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Elia Rukundo wamamaye nka Green P yagize ati:” Maze iminsi ndigushakisha i Dubai, hari ibintu byinshi narindi gukorayo no kwiga no kumenya umuntu akazi kahariya gakorwa , narimaze imyaka 2 n’Amezi 8.Kubera ko Terre nayifatishije ntabwo natinda nk’uko natinze nukugenda mfite ibyo nkora ngaruka.

“Umuziki ntabwo nawuhagaritse, umuziki ntabwo wawuhagarika kuko umuziki ntabwo wabasha kuwuhagarika ntabwo bikunda kuko nahariya narimfite Studio narimfite abantu dukorana n’abahano twakomeje gukorana”. Green P yemeza ko Hip Hop itagifite umurindi nk’uwa mbere. Ati:” Icyo navuga ni uko Hip Hop ntabwo igifite umurindi nk’uwa mbere ariko imeze neza hari , Generation nshyashya iri gukora neza irigutuma ibendera rya Hip Hop ritamanuka n’abandi ba Bull Dog , P Fla , Fire Man bagumye bakora”.

Green P yateguje igitaramo cya Live cya Taff Gang , itsinda ryazamuye Hip Hop mu Rwanda agaragaza ko Album yamaze kurangira ubu barigushaka aho igitaramo nyirizina kizabera yemeza ko umuvandimwe bwa Tuff Gang bushingiye kukuba ari abantu bakuranye.Ati:” Ubumwe bwa Tuff Gang bushingiye kubuvandimwe kukuba ari abantu twakuranye , turi inshuti cyane kugeza aho tuba nk’abavandimwe hakazamo n’ako kazi k’umuziko dukora”.

Uyu musore kandi yateguje abafana be EP yakoze kuva yajya i Dubai avuga ko hari umushinga w’indirimbo arimo gukorana na Diplomate nawe wamamaye muri muzika Nyarwanda avuga ko indirimbo yarangiye n’amashusho yarangiye hasigaye kuyishyira hanze gusa.

Advertising

Previous Story

Lt Gen Doumbouya yasoje uruzinduka yagiriye mu Rwanda

Next Story

Byinshi ku ndirimbo ya The Ben n’umuvandimwe we Green P yamaze kurangira

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop