Inzara iri mubakinnyi ba Etincelles FC ishobora kurangira vuba

27/01/2024 19:48

Nyuma y’igihe kitari gito abakinnyi ba Etincelles FC bataka inzara iterwa no kudahembwa Umuyobozi w’Akarere Mulindwa Prosper yavuze ko bagiye gukemura icyo kibazo cyakora asaba ubuyobozi bw’Ikipe n’abafana bayo kumenya uko bakemura ibibazo bahura nabyo umunsi ku munsi abigereranya n’ibyo buri wese ahura nabyo mu buzima busanzwe.

Mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023 , Ubuyobozi bw’Akarerere ka Rubavu bwari burangajwe imbere na Kambogo Ildephonse bwasezeranyije kenshi , ubuyobozi n’abakinnyi b’Ikipe ko ikibazo cy’inzara no kudahembwa bigiye kugera ku iherezo, ndetse haba n’umusangiro wahuje abakinnyi n’ubuyobozi bwariho muri uwo mwaka abakinnyi basabwa kwitwara neza no gutegereza amafaranga ariko amaso ahera mu kirere.

Nyuma y’icyo kiganiro ntabwo haciye kabiri , umutoza wayo uko yabonaga umuha ijambo icyo yaheragaho mbere kwari ugutakambira ubuyobozi bw’Akarerere abusaba ko bwahemba abakinnyi kugeza n’ubwo avuze ko kubera inzara bamwe mu bakinnyi bahagaritse imyitozo gusa nawe ntahanwe igisubizo gihamye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yemereye itangazamakuru ko Akarere kagiye gukemura ibibazo by’inzara iterwa no kudahembwa biri mubakinnyi bayo , yemeza ko bagiye kujya bahemba abakinnyi buri kwezi.Mu magambo ye yagize ati:” Ikipe ya Etincelles FC, ni ikipe ifite inararibonye kubera imyaka imaze ikipe kuko bamwe muri mwe ishobora no kuba ibarusha imyaka rero kuba yagira ibihe itsindwa ntabwo bisobanuye ko ibanye nabi n’Akarere ntabwo twabirebera muri icyo cyonyine ahubwo twashaka igisubizo cy’uko ikipe yacu yakomera nibyo rero turimo turafatanya.

Nibyo rero twese turimo turafatanya, tubifitemo uruhare nibyo rero kuko Akarere turabyemera ariko na Etincelles nayo ifitemo urundi ruhare rero tugomba gufatanya.Etincelles hari ibyo ikesha Akarere , ariko nayo ni umuryango ufite ubuzima gatozi ufite ibyo wemerewe gukora utabanje kubaza Akarere n’abafana nabo ubwabo bari hariya bagomba kuyishyigikira.Rero ibyo byose tugomba kubihuza , tukareba mo imbere muri Etincelles bari kubikora gute”.

Mayor yakomeje agira ati:” Buriya n’abandi bakozi n’ahandi bashobora kugira ibihe bidasanzwe bagatinda nko kubona umushahara nanjye mu buzima byigeze kumbaho bishingiye cyane kuri za ‘Procedure’ nk’umwaka uri gusoza ingingo y’imari yararangiye andi ataragera ku makonti ariko ahari hari icyizere. Icyo nababwira ni uko turi mu nzira zo kubahemba kandi ntabwo biri butinde.Tuzabahemba kandi dusubire kuri ‘Litime’ isanzwe tujye tubahemba buri kwezi buri kwezi”.

Umutoza wa Etincelles FC yatangaje ko kuba ikipe imaze iminsi isinyishije abakinnyi 2 ari intangiriro nziza cyakora yemeza ko abakinnyi batari bahembwa amwe mu mafaranga y’umwaka washize n’ayo mu Kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2024.

Advertising

Previous Story

Umugabo wanjye arankubita Kandi twubatse neza, ni imfura gusa abagabo benshi ni imbwa zimoka

Next Story

Lt Gen Doumbouya yasoje uruzinduka yagiriye mu Rwanda

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop