Kylian Mbappé yatangaje ikipe agiye kwerekezamo

1 year ago
1 min read

Umukinnyi ukomeye wo mu gihugu cy’Ubufaransa Kylian Mbappé usanzwe akinira Ikipe ya PSG yatangaje ko muri iyi mpeshyi azerekeza mu ikipe ikomeye muri Espanye ariyo Real Madrid.Amakuru yemeza ko ari umwanzuro wafashwe na Kylian Mbappé ubwe.

Aya makuru y’uko uyu musore azava muri PSG amasezerano ye arangiye bwa mbere yemejwe n’uwitwa Le Parisien ndetse amakuru yemeza ko yamaze gusinyana amasezerano na Real Madrid hasigaye kujyamo gusa.Kylian Mbappé kandi ntabwo yigeze abwira PSG iby’amakuru kuko ari umwanzuro we ku giti cye.

Mbappé w’imyaka 25, yemera ko byaba byiza mu gihe ikipe ye azajyamo ( Real Madrid ) yamwemerera kujya gukinira iwabo mu Bufaransa gusa yabitangaje mbere y’uko asinyana nayo nk’uko ESPN babitangaza.Iki kinyamakuru cyemeza ko amafaranga azajya ahembwa muri Real Madrid ari kimwe cya Kabiri ( ½) cy’ayo yahembwaga muri Paris Saint Germain.

Go toTop