Umuhanzi ukomeye yigereranyije na nyakwigendera Fela Kuti

04/02/2024 11:36

Umuhanzi Portable wo muri Nigeria yavuze impamvu ituma yigereranya na nyakwigendera Fela Kuti avuga ko yamuvukiyemo.Uyu muhanzi yasobanuye ko ari we muhanzi ukomeye nk’uko na Fela Kuti yari ari.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya Isbea muri Podcast ye asanzwe akora aho ahereza abanyamuziki umumwanya bakagira ibyo bavuga byerekeye impano zabo cyangwa izabandi muri rusange ariko bigamije imyidagaduro.

Uyu musore yashimangiye ko atari we wiyise ‘New Born Fela’ avuga ko ari abafana be babimwise.Yagize ati:” Ntabwo nihaye izina New Born Fela’, ni abafana banjye barimpaye kandi murabizi ko mfite abafana benshi rwose kandi nibo bangejeje kuri uru rwego kandi burya intare ntitinya kugenda yonyine”.

Uyu musore yamamaye mu ndirimbo yise ‘Zazoo’ arinaho yehereye nanone yiyita intare.Yahakanye ko atari umuhanzi uri kuzamuka.Ati:” Ese ni uwuhe muhanzi muzi undusha umuziki muri Nigeria ? Ubu ninjye ugezweho. Njye uri kuvugwa.Abantu bari gukoresha cyane amagambo nkunda gukoresha banyigana”.

Yakomeje agira ati:” Umwana washize nari umuhanzi uri kuzamuka, none se nzaba umuhanzi urikuzamuka iminsi yose ? rero New Born Fela’, buri munsi ni umunsi wanjye”

Advertising

Previous Story

Uburyo bworoshye wasaba umukobwa ko akubera umukunzi

Next Story

Kylian Mbappé yatangaje ikipe agiye kwerekezamo

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop