“Kwihangana si ukwibagirwa, Guseka ntabwo ari uguhaga” ! Miss Mutesi Jolly

11/04/2024 15:07

U Rwanda , Inshuti z’u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Muri iki gihe urubyiruko ni rwo Nyambere mu gutanga ubutumwa mu rwego rwo guhangana n’abapfobya bakoresha urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga.

 

Miss Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 , nk’umwe mu rubyiruko, utajya urya indimi mu gutanga ubutumwa bwubaka Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange, yagaraje ko Kwihangana atari ukwibagirwa ndetse avuga ko guseka atari uguhaga.Miss Mutesi Jolly yakomeje agaragaza ko byose ari icyizere cyo kubaho.

 

Ati:”Kwihangana si ukwibagirwa,

Guseka ntabwo ari uguhaga.Ni icyizere cyo kubaho.Komeza ubeho Rwanda ! Impore Rwanda.Kwibuka30″. Urubyiruko rw’u Rwanda rugirwa inama yo gufata iya mbere, rukarwana intambara yo guhashya abagoreka amateka by’umwihariko ababa bashaka kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko itari.

Ibi byagarutsweho n’abayobozi batandukanye bavuze ko mu bihe bimwe na bimwe hashyirwaho amateka ahana uwagoretse amateka n’imvugo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kugira ngo bijye biba isomo kuri buri wese ugambiriye gupfobya.

 

U Rwanda rumaze kugera kure , urugendo rwo kwiyubaka no guhana imbabazi hagati y’abaciwe n’ababiciye.Kuri uyu munsi barabana, abahawe ibihano bavuye muri gereza, baraza bakabana amahoro n’abo bahemukiye ndetse bakabaha imbabazi.Kuri iyi nshuro ya 30, intero ni Twibuke Twiyubaka.

 

 

 

Advertising

Previous Story

Meddy wiyeguriye Imana akomeje gukora ku mitima ya benshi

Next Story

#Kwibuka30: Ubutumwa bwa Louise Mushikiwabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop