Advertising

Meddy wiyeguriye Imana akomeje gukora ku mitima ya benshi

11/04/2024 06:03

Umuhanzi Ngabo Medard yagaragaje umurimo w’Imana ariwo ashyize imbere nk’uko yiyemeje kuzagira abo azanira Yesu.

Ku wa Gatatu tariki, 10 Mata 2024, Umuhanzi Ngabo Medard yashyize hanze ifoto  afashe gitari asa n’urimo gucuranga ari kuramya.Uyu muhanzi  utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yuzuye amarangamutima menshi cyane.Munsi y’iyi foto , yarengejeho amagambo agira ati:”Ndikumva indirimo zitandukanye.Gutaramira Yesu hamwe na Dallas Christian Proffessionals Fellowship.Byari ibyishimo hamwe na Dallas Christian Proffessionals Fellowship”.

Meddy, kuva yatangira umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana avuye mu ndirimbo zisanzwe zafashaga benshi kwegerana n’abakunzi babo, ntabwo ajya atandukana no gushyira kumbuga Nkoranyambaga ze amagambo yuzuye ubuhamya bw’Ijambo ry’Imana n’amafoto cyangwa amashusho ari munzu yayo afashe gitari nk’uko byagaragaye.Uko Meddy ashyize hanze ubu butumwa , ifoto cyangwa amashusho ari kuramya yakirwa neza nk’uko byagenze.

Agishyira hanze ubu butumwa, abarimo Aline Gahongayire bagaragaje ko bamushyigikiye binyuze mu bitekerezo.Uwitwa Lil Pac ati:”Wooow ! Ntewe ishema nawe muvandimwe, Uwiteka nahabwe icyubahiro kandi Uwiteka akomeze akugende imbere, anagusige amavuta y’umugisha.N’ubwiza bwe buzakomze bukugaragareho. Imana igihe umugisha muvandimwe”.

Ubusanzwe Ngabo Medard yamamaye nka Meddy.Ni umuhanzi ukomeye mu mateka y’u Rwanda.Kuri ubu ni umuramyi.Amaze gushyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo iyo yise ‘Niyo Ndirimbo na Grateful.

Previous Story

Miss Mutesi Jolly yifatanyije n’Abasiramu bose aragiza u Rwanda Imana – AMAFOTO

Next Story

“Kwihangana si ukwibagirwa, Guseka ntabwo ari uguhaga” ! Miss Mutesi Jolly

Latest from Imyidagaduro

Go toTop