Kuri ubu niwe muhanzi wa Mbere mu Rwanda! Ni irihe banga Israel Mbonyi ari gukoresha mu kwigarurira Afurika yose muri muzika

25/11/2023 21:12

Israel Mbonyi, Umusore ukiri muto ndetse ushoboye, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana amaze kuba ikimenyabose muri muzika Nyarwanda. Abantu benshi ntibaramenya ngo ni irihe banga uyu musore Ari gukoresha ariko burya nta kintu kibaho nta mpamvu ndetse hatuzwe n’uburyo icyo kuntu cyagenda neza.

 

 

Ubusanzwe uyu musore azwiho kuririmba indirimbo zo mu rurimi rw’Ikinyarwanda kirimo iki Nyamurenge dore ko uyu musore yavukiye mu gihugu cya Congo ahazwi nk’i Murenge, aza gukurira mu gihugu cy’u Rwanda ndetse kuri ubu arinaho akorera ibikorwa bye bya Muzika.

 

 

Bijya gutangira kugira ngo uyu musore atangire gufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, byatangiye umwaka ushize aho yakoze igitaramo kuri Noheli maze akuzuza Bk Arena ibintu bidapfa gukorwa nundi muhanzi ubinetse wese, kuva icyo gihe uyu muhanzi yahanzwe amaso ndetse atangira kubahwa ku buryo budasanzwe.

 

 

Muri uyu mwaka, nibwo yasohoye indirimbo ye yo mu rurimi rw’Amahanga arirwo, Igiswahili, iyo ndirimbo maze ayita “Nina Siri”. Iyo ndirimbo ni indirimbo atazibagirwa mu buzima bwe kuko yakoze ibitangaza mu rugendo rwe rwa muzika.

 

 

Iyo ndirimbo yaciye uduhigo twinshi dore ko yaje no kuza mu ndirimbo zikunzwe mu gihugu cya Kenya, ndetse Iba iya mbere mu ndirimbo zikunzwe mu gihugu cya Tanzania ihigitse indirimbo za Diamond Platinumz. Kuri ubu imaze kurebwa nabarenga million 20 ku rubuga rwa YouTube, ndetse ntayindi ndirimbo irarebwa gutyo mu gihe gito hano mu gihugu cy’URwanda.

 

 

Ibyitwa ibanga uyu muhanzi akomeje gukoresha ngirango muraryumva, ni ugutangira gukora indirimbo ze mu rurimi rw’Amahanga kugira ngo n’abandi batumva Ikinyarwanda nabo bumve ibyo aririmba. Nyuma yoyo Nina Siri, yashize hanze indi ndirimbo yise “Nitaamini”, imaze ibyumweru bibiri gusa imaze kurebwa nabarenga million 3 ku rubuga rwa YouTube.

 

 

Kuri ubu yashize hanze indirimbo nshya yise “Amenisamehe”, ikaba imaze umunsi umwe igiye hanze, imaze kurebwa nabarenga ibihumbi 340 ku rubuga rwa YouTube, ndetse nayo ihagaze neza iratanga ikizere ko izakundwa nkizo zindi. Muri macye uyu musore amaze kumenya ko ibanga Ari ukuririmba ururimi rw’amahanga kugira ngo nabo abigwizeho.

 

 

Kuri ubu mu bahanzi Nyarwanda bakurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube, ndavuga aba Subscribers afite abarenga ibihumbi 700 ndetse bivugwa ko biyongeyeho abarenga 400 nyuma yo gutangira gukora indirimbo zo mu rurimi rwigi Swahili, uyu muhanzi ni uwa kabiri  nyuma ya Meddy ufite aba subscribers barenga Million,naho uwa gatatu ni Bruce Melodie.

 

 

 

 

 

 

Source: Israel Mbonyi

Advertising

Previous Story

Dorimbogo yagiriye inama Joyeuse kureka kwiruka inyuma ya Juno ndetse avuga ko Juno Kizigenza atamwemera

Next Story

Yamaze gushyira hanze abahanzi bazamufasha mu gitaramo !Yago niwe muhanzi wabashije gusohora indirimbo 2 zifite amashusho mu kwezi kumwe

Latest from Iyobokamana

Go toTop