Dorimbogo yagiriye inama Joyeuse kureka kwiruka inyuma ya Juno ndetse avuga ko Juno Kizigenza atamwemera

25/11/2023 17:55

Dorimbogo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yahuriye mu kiganiro na Joyeuse wa Juno Kizigenza maze rubura gica ndore ko byari bishyushye aho uyu mukobwa yagiriye inama abakobwa bose muri rusange.

 

Mu kiganiro bakoreye kuri chene ya YouTube yitwa X Large, nibwo aba bakobwa bombi Bose binjiye muri muzika nyarwanda nka Dore imbogo na Joyeuse, maze baganira kuri byinshi nubwo byajemo amahane gusa havugiwemo amagambo cyangwa inama uyu mukobwa Vava yageneye Joyeuse ndetse n’abakobwa muri rusange.

Ni nyuma Yuko uyu mukobwa Joyeuse akongeje umuriro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza, ndetse ibyo byatumye uyu mukobwa abona amahirwe yo guhura n’uyu muhanzi Juno Kizigenza ndetse bagirana ibihe byiza dore ko yamufashije akamuha amafaranga yo kubakira amatungo ye yasize mu cyaro.

 

Uyu mukobwa Joyeuse Kandi mu minsi ishize nibwo aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Wowe Juno” ndetse muri iyo ndirimbo nibwo avuga ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza ndetse aba asaba uyu muhanzi kumukunda ko namwemera azamujyana I Paris ndetse akamugurira imodoka ihenze ya Ferrari.

 

Mu buryo bwo kwamamara indirimbo ye rero nibwo yahuriye mu kiganiro n’uyu mukobwa nawe usanzwe Ari umuhanzi Dore imbogo maze aramuseka cyane avuga ko Juno Kizigenza atamwera. Niho yabineye umwanya wo kugira inama uyu mukobwa yo kureka kwiruka inyuma yuyu muhanzi Juno Kizigenza ndetse avuga ko bidakwiye, ahubwo akwiye gushaka indi mirimo akora yamuteza imbere.

 

Mu magambo ya Dore imbogo, yagiriye inama abakobwa Bose muri rusange kurekera kwiruka inyuma ya basore, birwa kuri shene za YouTube, ahubwo bagashaka imirimo bakora yabateza imbere. Ayo magambo yayavuze ahwitura Vava wavugaga ko yasariye umuhanzi Juno Kizigenza.

Source: X Large

Advertising

Previous Story

Inkuru y’urukundo rwabo iratangaje !Shemsa yagiye kubyara Killerman afite amafaranga 2500 RWF gusa

Next Story

Kuri ubu niwe muhanzi wa Mbere mu Rwanda! Ni irihe banga Israel Mbonyi ari gukoresha mu kwigarurira Afurika yose muri muzika

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop