Yamaze gushyira hanze abahanzi bazamufasha mu gitaramo !Yago niwe muhanzi wabashije gusohora indirimbo 2 zifite amashusho mu kwezi kumwe

25/11/2023 21:30

Nyarwaya Innocent niyo mazina uyu musore yiswe n’ababyeyi, ubusanzwe benshi tukaba twaramumenye nka Yago mu itangazamakuru. Uyu  musore yakunzwe n’abatari bacye mu itangazamakuru ndetse utatinya kuvuga ko ubwo yari umunyamakuru ukora ibiganiro kuri YouTube yari umwe mu bakunzwe cyane.

 

 

Kuri ubu  ntakibarizwa mu itangazamakuru cyane  nka mbere dore ko yahisemo kuba umuhanzi. Taliki 11 Ugushyingo 2022 nibwo yagaragaje ko yinjiye mu muziki ubwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Suweje”, ikaba imaze umwaka isohotse ikaba imaze kurebwa nabarenga million 2 ku rubuga rwa YouTube.

 

 

Kuva icyo gihe uyu musore yahise yinjira mu muziki nyarwanda ndetse yiyemeza kubigumamo. Abanyarwanda benshi ntibazi neza ndetse ntibaremera ubuhanga nubushobozi uyu musore yifitemo. Humvikanye mu itangazamakuru uyu musore yibasirwa cyane bavuga ko umuziki atawushoboye ariko we nkuzi icyo ashaka kugeraho yanze gucika intege, akomeza gukora.

 

 

Tugiye kureba mu bahanzi dufite hano mu Rwanda, uyu musore Yago Pon Dat akwiye icyubahiro ndetse akubahwa. Ushobora kwibaza impamvu. Impamvu nuko akora cyane ibintu byananiye abahanzi batandukanye, niwe mu hanzi ushobora gukora indirimbo nyinshi mu gihe gito ndetse agakomeza no gukora atitaye ku magambo y’abantu bamuca intege bavuga ko umuziki atawushoboye.

 

Nk’uko twabivuze haruguru, uyu musore yinjiye mu muziki nyarwanda Taliki 12 Ugushyingo 2022, kuva iyo taliki kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirenga 10 zifite amashusho. Ugiye ku rubuga rwa YouTube rwe, usangaho amashusho y’indirimbo 11 amaze gukora wenyine mu mwaka umwe gusa, ndetse harimo nizindi zirenga 2 yakoranye n’abandi bahanzi.

 

 

Ese ibyo bintu byakozwe nuwuhe muhanzi hano mu Rwanda, ninde mu hanzi wabasha gusohora indirimbo 2 zifite amashusho mu kwezi kumwe gusa!! Uretse ibyo se ninde muhanzi nyarwanda ushobora gusohora indirimbo zirenga 13 mu mwaka umwe Kandi zifite amashusho meza cyane.

 

 

Niba Koko gukora umuziki Ari uguhozaho, kudacika intege, gukora cyane, Uyu muhanzi Yago Pon Dat akwiye icyubahiro ndetse akubahwa na buri umwe kuko ibyo bintu byose ubimusangamo. Uyu muhanzi Yago Pon Dat Kandi Ari gutegura igitaramo azakorera Camp Kigali aho azaba Ari kumurika Album ye, hitezwe ko hazaririmbamo n’abandi bahanzi bagiye batandukanye.

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Aime Gad

Yago TV Show

 

 

 

Advertising

Previous Story

Kuri ubu niwe muhanzi wa Mbere mu Rwanda! Ni irihe banga Israel Mbonyi ari gukoresha mu kwigarurira Afurika yose muri muzika

Next Story

Abasore ! Dore ibintu bizakwereka ko umukobwa mukundana ari kuguca inyuma

Latest from Imyidagaduro

Go toTop