Advertising

Kuki hari abagore badashobora gusaba abagabo babo amafaranga ? Dore icyo inzobere zibivugaho

13/10/2024 20:00

Hari abagore bashobora kumva borohewe kuganira kubikenewe ndetse n’ikibazo cy’amafaranga  bakakiganiraho bisanzuye hamwe n’abafasha babo [Abagabo]. Abandi ntibashobora gusaba na rimwe abagabo babo amafaranga ku bw’impamvu zitandukanye. Hano hari ibintu byinshi bitandukanye bigira uruhare muri uku kwanga umunsi.com wabateguriye.

1.Kwifuza kwigenga: Abagore benshi bashimishwa n’ubwigenge bw’amafaranga no kwihaza. Cyane cyane muri ikigihe aho abagore baharaniye ndetse bakabona uburenganzira bungana nabagabo, uburezi, ndetse n’amahirwe yo kubona akazi benshi bituma bigirira icyizere.

Kubaza umugabo we amafranga akumva ari nko kureka ubwo bwigenge, biganisha kunkumva ko hari intege nke cyangwa kwishyingikiriza kubandi bakumva bitabashimishije. Kuri abo bagore, gucunga imari yabo nta mfashanyo bishimimangira kwihesha agaciro no kumva ko bafite imbaraga, bigatuma badakenera ubufasha bw’amafaranga ku abagabo babo nabo bakorana.

2.Gutinya guhakanirwa:Akenshi abagore benshi batinya gusaba amafaranga kuko akenshi atanga ubusobanuro butari ngombwa kubyo agiye kuyakoresha, ndetse rimwe na rimwe agahakanirwa. Bitima bamwe bazinukwa bakayoboka inzira yo kwigira

3.Biterwa n’uburyo yarezwe: Mu mumico imwe nimwe ruhare rw’uburinganire rushobora gutegeka ko abagabo bagomba gufata iyambere muguhaza ibyifuzo byabagore gusa mugihe umukobwa yabyirutse atozwa umurimo akenshi aba ashaka ubwigenge.

4.Ahahise he: Imyitwarire yacu akenshi igenwa nibyo ducamo twetse nibyo twahuye nabwo. Iyo umugore mu bwana bwe yahuye n’utubazo twinshi dutandukanya tw’ubukundu bituma yaguka akamenya uko yabyitwaramo kuko aba yarakemuye byinshi

5.Gushaka amahoro murugo: Kugira ngo birinde impagarara bashobora guhitamo kubabara bucece cyangwa gushaka ubundi buryo bwo gukemura ibibazo byaboby’amafaranga aho guteza amakimbirane murugo.

6.kwigira no kwiyizera: Iyi mitekerereze ishobora guturuka ku kwizera ubushobozi bwabo bwo kwikemurira ibibazo bonyine, ubwo bagahitamo kubishakira ibisubizo aho kwishingikiriza kubakunzi babo.

Mu gusoza, impamvu zituma abagore bamwe batajya basaba amafaranga abagabo babo ni impamvu nyinshi, zikubiyemo ibyifuzo byo kwigenga, gutinya intonganya, umuco yakuriyemo, amateka ye  no gushaka kwigira.  Mu byukuri hari abantu bibwira ko umugore udasaza amafranga ubwo aba yishoye mu buraya gusa akenshi siko biba biri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ingaruka mbi za Lipsticks abakobwa benshi batazi

Next Story

Icyo imyizerere isobanura iyo inyoni ikomanze ku idirishya ryawe

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop