“Kubona isugi mu Rwanda biragoye” ! Solange yakomoje ku gahinda gatuma abasore bahitamo kwinjira abagore abagira inama

2 years ago
1 min read

Mu Rwanda haherutse gusohoka inkuru ivuga ko udukingirizo twabaye ducye muri kigali na post de sante aho dusanzwe tubarizwa. Abenshi bakaba ari naho bahera bavuga ko ubusambanyi bwakajije umurego.

Aganiriza umunyamakuru ,ubwo yarabajije intandaro kuba abasore batagirwa gushaka, ndetse n’abashatse ntibahirwe n’urushako ,solange yavuze ko impamvu nyamukuru ari uburyarya bw’abakobwa.

Yagize ati” Ikintu kibabaza abasore mubuzima ni umukobwa usaba akakwima ,akwizeza ko akiri isugi ndetse n’agaseke kagipfundikiye ari wowe uzakipfundurira , ingaruka rero ziza igihe umusore yihanganye agategereza ko mubana hanyuma mwagera murugo ugasanga kapfunduwe cyera ,

Umusore arihangana ariko agahinda karamwica akumva mwatandukana ariko kuko mwasezeranye agatuza ,ariko amacyimbirane atangira ubwo”.

https://youtu.be/SkZ5kCyFwBI

 

Solange avuga ko kuba umusore ataba Imanzi nabyo biteye impungenge ariko icyasha gikunda kugaragara ku mugore kuko umuco ugaragaza umugore nk’ukwiye kurinda ubusugi bwe.

Igihe tugezemo umukobwa asigaye yumva ko imibonano mpuzabitsina n’ umukunzi we ntacyo itwaye kabone naho uwo bakundana baba batarumvikana ko bazashakana. N’abasore n’uko iyo umukobwa amwimye arabisha akavuga ko asanzwe aha abandi .

Ese hagati y’ umukobwa n’umuhungu ni nde ukwiye kugira uruhare ngo imibonanompuzabitsina ikorerwe igihe?

https://youtu.be/SkZ5kCyFwBI

Umwanditsi: Shalom Parrock – Juli TV

Go toTop