Hazaca uwambaye ! Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie na Mico The Best bagiye guhurira kurubyiniro rumwe na Diamond Platinumz , Tiwa Savage n’abandi

20/06/2023 21:41

Abahanzi bakomeye cyane muri afurika yose ndetse no ku isi muri rusange bagiye guhurira mu gitaramo hano muri Kigali muri uku kwezi kwa karindwi.

 

Abo bahanzi harimo rurangirwa Davido wamamaye cyane ku isi kubera gukora imiziki iryoheye amatwi wavuga Nka Fall, IF, Aye nizindi zakunzwe n’abatari bacye ndetse na hano mu Rwanda.

Uyu Davido Kandi aherutse gupfusha umuhungu we aguye muri pisine bogeramo aribyo byatumye asohora Album ye nayo yakunzwe cyane Yitwa Timeless, mu minsi micye akaba yaranavuze ko afite undi mwana w’umuhungu uba gihugu cy’Ubwongereza.

 

Siwe gusa, kuko na Tiwa Savage nawe azaba yabucyereye muri iki gitaramo nawe akaba akunzwe cyane muri Africa yose akaba anafatwa Nk’umwamikazi wa muzika muri Africa. Muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo Nka who is your Guy afatanyijemo na Spyro.Sitwakibagirwa ko rurangirwa cyane muri muzika ya Tanzania Diamond Platinumz uherutse gutangaza ko afite gahunda yo gukora ubukwe nawe azaba ahari muri iki gitaramo.

 

Mu bahanzi bo mu gihugu indani harimo Bruce Melodie Itahiwacu uri mubakunzwe cyane mu Rwanda ndetse na Africa y’iburasira, akaba azaririmba muri ibyo bitaramo nawe hamwe na Mico the best nawe ukunzwe.Hakaba hitezwe ko abanyarwanda Bose bazaza gushyigikira abahanzi bacu kugirango abo bahanzi bazaturuka hanze bazaboneko burya muzika nyarwanda nayo yihagazeho.

 

Abo bahanzi Bose Diamond Platinumz, Davido ndetse na Tiwa Savage bararye bari menge kuko bazabona ko abahanzi nyarwanda bakunzwe ndetse bashyigikiwe cyane.

 

Umwanditsi : Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Dore ibintu mukwiriye kubanza kwibaza mbere y’uko mukorana ubukwe

Next Story

“Kubona isugi mu Rwanda biragoye” ! Solange yakomoje ku gahinda gatuma abasore bahitamo kwinjira abagore abagira inama

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop