Ku myaka 34 Sheebah Karungi yateye utwatsi abamushyera ko atwite

14/05/2024 16:43

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wamamaye muri muzika ya Uganda by’umwihariko mu mbyino zidasanzwe, yatangaje ko adatwite nk’uko byavuzwe n’abatari bake.

Nk’uko byakomejweho n’inshuti ye ngo ntabwo azigera yitabira igitaramo na kimwe kugera muri Nzeri ngo na nyuma yo kubyara.Sheebah Karungi ubwe ayahakana aya makuru akavuga ko impamvu bamuvugaho gutwita ari kibazo cy’umubyibuho yahuye na cyo bityo ngo bikaba ari ntaho bihuriye no kuba atwite.

Ku byerekeye kuba Sheebah akuriwe , ngo nta kintu na kimwe kimwirukansa kuko ngo azabikorera igihe azabonera afite umwanya uhagije.Asubiza umunyamakuru yagize ati:

Nzabikorera igihe nzaba nafashe umwanzuro”.Muri 2020, yagize ati:”Ntabwo nshaka gushyingirwa, ntabwo nshaka kubeshya”.

Sheebah Karungi yemera ko hari umugabo ushobora kuba wemera ibyo kubyara batarakora ubukwe ndetse ko nibahura bazahuza.Yagaragaje ko hari abagabo bakunda abagore babo , kabone n’ubwo ngo baba batarashyingiwe cyangwa baratandukanye.At:

Buri mugore afite umugabo agenewe, kandi nanjye hari umugabo umeze nkanjye uzantwara”.

Yagaragaje ko atari byiza ko abantu bibasira ibyamamare ba babaza igihe bazabyarira kuko ngo baba batazi urugamba bari gucamo,harimo no kuba bashbora kuba bamaze imyaka myinshi bagerageza ariko byaranze.

Ubusanzwe Sheebah Karungi ni umukobwa w’imyaka 34 y’amavuko, ni umuhanzi, akaba n’umubyinnyi.

Advertising

Previous Story

U Rwanda rugiye gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare

Next Story

RUSIZI: Abakozi 9 banditse basezera ku mpamvu zabo bwite

Latest from Imyidagaduro

Go toTop