RUSIZI: Abakozi 9 banditse basezera ku mpamvu zabo bwite

14/05/2024 17:33

Abakozi 9 bo mu Karere ka Rusizi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 2 , abayobozi 2 b’amashami n’abandi bakozi 5 mu Karere banditse amabaruwa avuga ko bahagaritse akazi ku mpamvu zabo bwite.

Dr.Kibiriga Anicet , Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, yabihamirije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru , avuga ko abatanze amabaruwa asaba kwemererwa guhagarika akazi igihe kitazwi ari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Hagenimana Jean de Dieu , n’uwa Nkombo Mushimiyimana Janvier.

Mugenzi Jean Pierre , Umuyobozi w’Ishami ry’imicungire y’abakozi mu Karere , Habiyaremye Emmanuel , Umukozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’ishoramari.Hakaba kandi abandi bakozi 5 barimo; Uwari Umujyanama w’Akarere mu by’Amategeko Rutebuka Juventus , Uwari ushinzwe imyubakire muri aka Karere , Ngabo Fabrice , n’abakozi 3 ba One Stop Center ;  Uwamahoro Olive , Tuyizere Theogene na Musabyemaliya Ancille.

Dr Kibiriga Anicent, yagize ati:”Twabonye amabaruwa yabo basaba kuba basezeye akazi mu gihe kitazwi kandi umuntu ntiyakwandika asaba gusezera akazi ku mpamvu ze bwite ngo ubimwangire kuko biba ari uburenganzira bwe. Hari ababa babona imikorere yabo itajyanye n’icyerekezo cy’Akarere, abandi bashaka kongera amashuri cyangwa gukora ibindi, bakatwandikira amabaruwa badusezeraho, ibyo rwose nta wabibabuza”.

Yasabye abaturage kudaterwa impungenge n’ubu bwinshi bw’abasezeye , avuga ko nta na kimwe bizabangamira muri Serivisi basanzwe bahabwa cyane ko ngo bazasimbuzwa abandi vuba.Iri yegura ry’aba bakozi, rije rikurikira iry’uwari Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere witwa Uwumukiza Beatrice, weguye ku wa 16 Werurwe, Uwari amwungirije Kwizera Geovanie Fidele, n’abandi bajyanama 3 ; Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Vis Mayor , n’abayobozi babiri ba za Komisiyo beguye ku wa 2 Mata , bose bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, aba bakaba barasimbuwe mu matora yabaye ku wa 8 Gicurasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo , Mushimiyimana Janvier  we yari amaze igihe gito ahagaritswe amezi atatu [3] azira kuba yaragiye gusezeranya abageni mu Murenge wa Nkungu atayobora icyakora yabanje kuwuyobora mbere yo kujya mu wa Nkombo.

Isoko: Imvaho Nshya

Advertising

Previous Story

Ku myaka 34 Sheebah Karungi yateye utwatsi abamushyera ko atwite

Next Story

Hitamo ibiryo byongera ubudahangarwa no kurwanya indwara

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop