Miss Uwicyeza Pamella n’umugabo we The Ben bari muri Kenya arinaho The Ben yakatiye Cake yishimira ko yujuje imyaka 37 y’amavuko.
The Ben na Pamella bamaze kugera i Mombasa nyuma y’uko baciye mu gihugu cya Misiri hamwe mu hantu batekerezaga ko bakorera Honney Moon yabo.
Nyuma yo kugera i Mombasa muri Kenya, Uwicyeza Pamella yifatanyije na The Ben amwifuriza isabukuru nziza ndetse anamukoreshereza Cake mu rwego rwo kwishimana nawe nk’umugore we byemewe n’amategeko n’Imana.
Uyu muryango wa The Ben na Pamella bafashe rutemikirere bajya kuryoshya nyuma y’ubukwe bwabo ku munsi The Ben yari yagiriyeho isabukuru y’amavuko.
Urubuga rwa Wikipedia kuri paji ya Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, banditse ko yavutse tariki 9 Mutarama 1987 avukira i Kampala muri Uganda.Bishatse kuvuga ko yujuje imyaka 37 y’amavuko.
Ni umuhanzi mwiza u Rwanda rufite , ndetse ni umwe mu bakundishije umuziki abakiri bato.