Ku myaka 21 umukobwa yihaye intego yo kubyara abana 5 akababyarana n’umukire

30/04/2024 07:18

Umukobwa wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko afite intego yo kubyara abana 5.Uyu mukobwa utari wabona umukunzi yahamije ko kandi yifuza kubabyarana n’umugabo w’umukire uzamuha buri kimwe yifuza.

Elizabeth Musyimi wamamaye nka Kalondu Musyimi, akaba ari umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa Mpasho gikorera muri Kenya yafunguye umutima we avuga ko mu buzuma bwe yifuza umugabo ufite amafaranga kandi akazamuha abana bagera kuri 5.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo yitwa Massawe Japanni Radiyo, mu kiganiro Jambo’s Morning Show, kiba ku wa Mbere.Musyimi yahamije ko we n’umukunzi we batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka kuri ubu akaba ari nta mukunzi afite gusa ngo bakaba bari bamaze amezi make bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bari bamaranye.

Yahamije ko ari ku isoko ryo gushaka umugabo cyakora ko hari ibyo azagenderaho nanjya gushaka umugabo bakwiranye uzamubera umutware akaba yabasha no kumuha abana 5.Kuri we ngo , umugabo ushoboye urugo, ni umugabo witeguye gukunda kandi ufite ubushobozi bw’amafaranga.Yagaragaje ko ku babyeyi be ari we wenyine bityo akaba yifuza abana 5 ngo yagure umuryango.

Ati:”Kugeza ubu nta mukunzi mfite rwose ariko ndi ku Isoko , nshaka umugabo wifite mu mafaranga.Mu muryango wanjye , navutse ndi umwe , rero indoto zanjye ni ukugira abana 5  ariko se [Umugabo we] agomba kuba ari umukire ashoboye kubabonera buri kimwe ndetse akazanabohereza mu bigo bikomeye”.

Uyu mukobwa yahise avuga ko uwabona yujuje ibi bisabwa yamushaka ku mbuga nkoranyambaga ze [Instagram].Agaruka kuri Se umubyara, Musyimi yavuze atigeze abana nawe ngo abe yabasha kumumenya.

Advertising

Previous Story

Kenya Airways yahagaritse ingendo zijya muri Congo

Next Story

Abashakanye: Menya amabanga yo kubaka urugo rugakomera

Latest from HANZE

Go toTop