Kenya Airways yahagaritse ingendo zijya muri Congo

30/04/2024 06:31

Kompanyi y’indege ya Kenya , Kenya Airways, ivuga ko hamaze guhagarika ingendo zijya mu Murwa Mukuru wa Congo , Kinshasa kubera gufungwa kunyuranyije n’amategeko kw’abakozi babiri ivuga ko bafunzwe n’ubutasi bwa gisirikare bw’icyo gihugu.

Mu itangazo yasohoye ku munsi wo ku wa Mbere, tariki 29 Mata 2024, rikanyuzwa kuri X, Kenya Airways , ivuga ko “idashoboye gukora izi ngendo neza nta bakozi”.Iyi Kompanyi yavuze ko uku guhagarika izi ngendo gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024.

Ku itariki 19 mu Kwezi kwa Mata, abakozi babiri ba Kenya Airways bafunzwe n’urwego rwa DRC, rw’ubutasi bwa gisirikare ruzwi nka DEMIAP bakavuga ko ikibura ”ari ibyangombwa byo kuri gasutamo ku mutwaro w’agaciro kenshi” nk’uko iyi kompanyi yabitangaje.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Kenya Airways yavuze ko “Uwo mutwaro [Umuzigo] uvugwa utigeze upakirwa kubera ko ibyangombwa bitari byuzuye”.Nyuma yo gutabwa muri yombi, Inziramigozi z’abo bakozi bombi zarafatiriwe ndetse bangirwa ko hari uwabageraho kugeza tariki 23 Mata , ubwo abakozi bo muri Ambasade ya Kenya i Kinshasa hamwe n’itsinda rya Kenya Airways bemererwaga kubasura.

Iyi kompanyi ya Kenya Airways , yashishikarije igisirikare cya DRC kurekura abo bakozi bayo bagasubira mu miryango yabo.Kugeza ubu Leta ya Congo nta cyo yari yabivugaho.

Isoko:BBC

Advertising

Previous Story

Vanessa Mdee yashyize urujijo rukomeye mu bafana be

Next Story

Ku myaka 21 umukobwa yihaye intego yo kubyara abana 5 akababyarana n’umukire

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop