Abashakanye: Menya amabanga yo kubaka urugo rugakomera

30/04/2024 07:59

Mu gihe hari ababuka ingo zikabananira nyamara bo babona ntako batagize , uyu munsi twifuje kubasangiza amabanga y’urugo hagati y’umugore n’umugabo.Ibyo baba basabwa kwitaho cyane nk’inkingi zikomeza amagambo babwirana umunsi ku munsi.

Abahanga bavuga ko buri wese ashakana n’uwo yishimira kandi akamutura umutima we ariko burya ngo nta rugo rutabamo imbogamizi z’imbaraga nke kuri umwe cyangwa bose bigatuma bagira ibibazo rimwe na rimwe.Nta n’umwe mu bashakanye wavuga ko ari miseke igoroye ,gusa kuri wowe ukwiriye gufata uwo mwashakanye nk’aho ari miseke igoroye kabone n’ubwo waba uzi neza urukundo rwe kuri wowe.

Bavuga ko kandi mu gihe wamaze igihe cyawe wita ku makosa y’uwo mwashakanye cyangwa imbaraga ze nke bizagorana ko mwubaka ngo rukomere.Bagirwa inama yo kwita ku bibakomeza gusa kuko abarambana ari babandi bazi kwita ku iterambera, igihe cyabo bakakimarana bita ku byiza n’ibyabateza imbere kandi birinda kugambanirana hagati yabo.

1.Buri wese ashobora kugira amateka atari meza: Mugenzure neza, ese hagati yanyu muramutse muhaye umwanya ahahise ninde waba umwere ? N’ubwo utakoze nk’ibye ariko nawe wananiranye mu buryo bwawe niyo mpamvu utari shyashya.Si byiza ko uhora ushaka kumenya no gucengera muhahise he mu gihe atahakoresha akubabaza.Babarira , wibagirwe.Ita kuri uwo mwanya muri kumwe no kuhazaza hanyu gusa [Present and Future].

2.Buri muryango ugira ingorane zawo: Urushako rwabwo ari igitanda cy’indabo za Rose gusa [bed of Roses], kuko urushako rwose rugira ibihe by’umunezero ariko rukagira n’ibihe bimeze nk’umuriro waka.Intekerezo zawe urasabwa kuzigumisha k’uwo mwashakanye kugira ngo utayobywa n’ubusa utandukira.

3.Buri rugo, rugira ibyo rugeraho urundi rudafite: Si byiza guhorana amagambo cyangwa intekerezo zigira ziti:”Kanaka na kanaka barakize, bageze kuri ibi , none twe ntanakazi tugiara”.Imiryango ibiri y’abashakanye iba itandukanye rwose, nta nahato ho kuyigereranya.Mushobora kugira ibyo muhuje ariko mukaba mutangana.Iga kandi wihangane.Mukomeze munyanyagize amazi aho mushaka kuzasarura.

4.Gutangiza urugo, ubusanzwe ni ugutangira intambara ku mugaragaro: Mu gihe ushatse ukwiriye kumenya ko utangije intambara yeruye ku banzi b’urugo rwanyu. Bamwe mu banzi b’urushako rwanyu harimo;

Kwirengizanya.

Kudasenga.

Kutababarira.

Abo muhura nabo.

Kwiyumva.

Gufunga umutwe.

Kubura urukundo.

Ubwiyemezi bubarimo.

Ubunebwe.

Kutubaha.

Gucana inyuma.

Kudafanya

Guhishanya

N’ibindi nawe wibutse.

Kugira ngo ubashe kubaka urugo rukomere ukwiriye gutsinda umwanzi wo kudasenga no n’ugutera ubunebwe.

5.Nta rushako shyashya: Ikindi mu kwiriye kumenya ni uko nta rugo ruba shyashya ijana ku ijana.Nta rugo kandi rubaho rwujuje buri kimwe, ku buryo mu rugeramo , mu kirwamira , mu gatuza.Muba mukeneye gukora mukiteza imbere.Ukwiriye kwitanga kubyo mukeneye ukamenya ko ari wowe ugomba kubibona.

6.Ntabwo Imana yaguha ijana ku ijana uwo wifuzaga: Muri iki kintu habiyemo byinshi.Imana ishobora kuguha umukunzi ariko ntabwo ukwiriye kwitega ko uzabona 100% ibyo wifuza.Yego, birashobokako uzabona 80, 90, na 99% ariko hazaburamo 1%, ntu mbaze aho rizaba ryazimiriye ariko ryo rizabura, ibyo nubimenya rero uzashimira Imana kuko hari n’abagira 0% kandi bakabana neza.

7.Urugo ntabwo ari Kontaro: Urukundo cyangwa urushako ntabwo ari ugusinyana amasezerano.Oya ! Urugo ni burundu.Urukundi ni ugufata abantu babiri, ugashyiraho ‘Supaguru’.Ntabwo ukwiriye gutekereza gatanya.

8.Urugo ni nko kubitsa no kubikuza: Iyo ubikije urukundo ni rwo ubikuza , iyo nta kintu washyizemo , nawe ntacyo ukuramo.Ukwiriye kwiga kubika urukundo ruhagije kugira ngo ni muhura n’ibibazo urubikuze.

Advertising

Previous Story

Ku myaka 21 umukobwa yihaye intego yo kubyara abana 5 akababyarana n’umukire

Next Story

Dore amagambo uba utagomba kuvugira ku kiriyo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop