Umugore witwa Brittany Hogan utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Texas yavuze uburyo yagizwe umugore wa mbere ukiri muto ku Isi nyuma y’uko abyaye abana 4 ku myaka 18 gusa y’amavuko.
Brittany Hogan umaze kugira abana 7, akaba amaze kugira imyaka 32, ubu ni umubyeyi ndetse akaba umucuruzi wabigize umwuga ndetse bikaba biri mu bintu bimutunze. Yavuzeko abantu batunguwe no kumva ko yitegura kwibaruka undi mwana.
Mu butumwa uyu mugore yasubije, umwe mu bantu bamukurikira ku mbugankoranyambaga ze yamwikomye avuga ko yabyaye abana benshi akiri muto kuko ngo ku myaka 18 yari afite abana 4.
Mu gusubiza uyu muntu, uyu mugore yavuze ko atariwe wa mbere wabikoze ndetse atariwe wanyuma.
Yagize ati “Sinjye wa mbere wabikoze kandi ndabizi neza ko Atari njye wanyuma wabikoze, gusa ndabyibuka umunsi mpura n’umugabo wanjye namubwiye abana Bose mfite nawe ntiyabyizera, agira ngo ndi kumukatira. Gusa 100% ndavuga ukuri.”
Uyu mugore yahise yiyemeza kubuvugaho uko byagenze, yavuze ko umwana we wa mbere yamutwise ku myaka ye 14 amubyara afite 15. Ndetse yavuze ko ubwo kugeza ku myaka 18 buri mwaka yabyaraga undi mwana kuko ku myaka 18 yari amaze kwibaruka abana 4.
Yavuze ko abana be bose yabyaye yabagize ibanga abihisha inshuti ze zose, gusa uyu mugore yavuze ko ashimishwa cyane n’abana be Kandi abakunda cyane. Kuri ubu afite umugabo wamukundiye uko ameze ndetse bamaze kubyarana abana 3 ubwo abana Bose hamwe ni 7.
Source: thesun.ie