Korali Ambassadors Of Christ , yateguye igitaramo gikomeye cyitwa ‘Umubyeyi Remera’ kizaba kigamije gukora umurimo w’Imana wo gukusanya inkunga yo kubaka urusengero kizaba tariki ya 17 Nzeri 2023 muri Camp Kigali.
Impamvu nyamukuru yo gutegura iki gitaramo cyo gukusanya inkunga yo kubaka urunsengero , ni uko iri Torero rya Remera riri mu matorero amaze igihe ndetse rikaba ryarabyaye andi matorero atandukanye arimo ; Nyabisindu, Kabeza, Bibare, n’ayandi atandukanye ari mu Mujyi wa Kigali nk’uko byatangajwe na Songa Rene umwe mu bagize ‘Ambassadors Of christ’.
Iyi Korali yateguye iki giterane cy’Ivugabutumwa rishingiye kugukora umurimo w’Imana nyuma y’ibindi bitaramo bitandukanye bakoreye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda