Uko mbibona ! Yago akumbuwe n’abatagira kivugira n’abakene none umuziki waramuheranye nta kiganiro aheruka

10/09/2023 22:54

Nyarwaya yamamaye ku izina rya YAGO ni umunyarwanda wakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko kurubuga rwe rwa Youtube, muri iyi minsi yasanye n’uwahagaritse ibiganiro yerekeza muri muzika ndetse agaragaza ko yihebeye umuziki ku buryo abakunzi be bahangayikishijwe no kuba ashobora kutazongera gukora ibiganiro nyamara ari umwe mubagiriraga akamaro abatishoboye.

 

 

 

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Nyarwaya Innocent, ni umunyamakuru wakoze kubitangazamakuru bitandukanye haba Radiyo ndetse na Television ,na cyane ko aho yakoze nyuma ajya gukora ibye ari kuri TV 10 yavuye akora Youtube Channel ye.Kuri ubu uyu muhanzi yiyeguriye umuziki aho asigaye akora injyana ya Afro Pop yanatumye amera nk’uwibagirwa umuhamagaro we wo gukora ibiganiro no kwegera abatishoboye.

 

 

Nk’uko ubwe YAGO yabitangarije The New Times , ngo yavukiye mu gihugu cya Uganda , akurana urukundo rwa muzika gusa kubera ubuzima yari abayemo biramugora kuba yatobora ngo awinjiremo ntibyamukundira.Uyu musore yagize ati:’Ubuzima bwanjye kuva mu bwana kwari ukuzaba umuhanzi kuko nahoraga nsubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye kandi uko nakomeje gukura , ntabwo izo nzozi zigeze zihagarara”.

 

 

Ubwo yago yari kuri Radiyo na Television bya Radiyo 10, yatangiye Youtube Channel ye , akajya ashyiraho amashusho mato mato yafashwe ari mu kiganiro kuri Tv 10 nyuma aba ariyo akomereza kuko yari imaze kugira abantu bake.

 

 

Kimwe n’abandi banya Kigali bose, YAGO yakoresheje uburyo butaramenyekana kubantu bose, maze Youtube Channel ye irazamuka abantu batari bamuzi batangira kubona izina Yago ndetse batangira kuba abafana.Ntabwo byatinze, mu ruhando rw’aba Youtubers u Rwanda rufite hahise hiyongeramo Nyarwaya Innocent utarigeze ajya gusaba akazi ahandi ahubwo akihangira imirimo atangira guhembwa na Google mu gihe yategerezaga guhembwa uko ukwezi gushize.

 

YAGO YAFASHIJE ABANTU BATANDUKANYE BADAFITE AMIKORO.

Yago ni umwe muba Youtubers bagize uruhare mu buzima bwa bamwe mu banyarwanda bafite ubuzima butaboroheye dore ko hari amwe mu mazina nawe wibuka Yago TV Show yagiye isanga kumuhanda akaganira nabo ndetse akabasigira n’amafaranga akarenzaho kugura n’ibyo bacuruzaga.Uyu musore uvuga ko yabayeho mubuzima bugoye , yagiye yereka abantu umutima mwiza kugeza ubwo yageze kuwitwa Inyogoye wari umaze kwamamara mu mashusho mato yafashwe asa n’utera urwenya bityo Nyarwaya akajya kumushaka aho yari atuye mu Karere ka Rubavu.

 

 

 

Mu bantu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro yo mu Rwanda , bazi neza uyu mugabo witwa Inyogoye, wo mu Karere ka Nyabihu.Uyu mugabo  yazanywe na Yago mu Mujyi wa Kigali bwa mbere , amukoresha ibiganiro , bamarana igihe , abantu baramumenya, amukoreshereza ubukwe bwabereye mu Karere ka Rubavu ku mazi , abafasha gusezerana mu Murenge.

 

Uretse ibi Yago , yafashije uyu mugabo Inyogoye gukomeza gutunga urugo rwe kuko yamufashije gushaka icyo gukora , muri make yamuhinduriye ubuzima ugereranyije n’abandi bantu bagiy bazana abantu muruhame ariko bikarangira ntacyo babafashije.

 

 

Abantu batandukanye bakomeje gutakambira Yago , bamusaba kongera gusubira kuri Youtube Channel ye ndetse agatangira kongera gukora ibiganiro bitandukanye nk’uko byagaragajwe ubwo umufana we anyuze kurubuga rwa X , rwahoze rwitwa Twitter , yamusabye kugarura Inyogoye avuga ko bamukumbuye , gusa bigaragara ko yamusabaga kongera kugaruka muruhando rw’aba Youtubers.

 

 

 

UKO MBIBONA.

Yago , akwiriye kuva muri muzika akagaruka mukazi.Ubwo YAGO yari arwaye , yahaye akazi mugenzi we Niyol , aba ariwe umusigariraho ntihagira icyuho kigaragara haba kuri we ndetse no kubamukurikira.

 

 

1.Yago akwiriye kongera gutekereza kubadafite kivurira yavugiye, agatekereza no kuri Isa New Boy , yafashije akibukako nubu amukeneye ngo amube hafi kandi amufashe na cyane ko mu biganiro uyu musore yakoraga ashobora kuba yarakuragamo abantu bamuha ikiraka bakamukoresha akaba yagira icyo abona.

 

 

2.Yago , akwiriye kongera kuza gushyushya ikibuga.Bamwe mubo twaganiriye ubwo twakoraga iyi nkuru, bagaragaje ko Yago, ari umwe mu banyamakuru beza u Rwanda rufite ndetse bemeza ko ashobora kugera kurwego rwa Millard Ayo wo muri Tanzania mu gihe yaba adacitse intege.

 

 

3.Yago, yari amaze kugera kure ku buryo ashobora kuzagaruka agasanga ibintu byarahindutse kubera gutinda. N’ubwo ibitekerezo by’abantu ari uko bibibona Yago, afite uburenganzira bwo kwerekeza ubuzima bwe aho ashaka ndetse agakora n’ibyo ashaka.Kugeza ubu ikiganio Yago aheruka gukora, kimaze ukwezi ni icyo yakoranye na Inyogoye aho gifite umutwe ugira uti:” Inyogoye:Biramurenze ARAVUGISHWA, Tumuguriyee ya Nyana yahawe na Rwangeyo/Umuryago URISHIMYE”.

Ubusanzwe Yago yize amashuri abanza kuri Gishuro Primary School , icyiciro cya Mbere cy’amashuri yisumbuye acyiga kuri Rutonde Secondary School mu Karere ka Rwamagana , mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yakoraga nk’umu Djeejay w’ishuri .Mbere y’uko atangira Youtube Channel ye , Yago yakoze kuri Goodrich TV na Tv10.

 

ESE NAWE URUMVA YAGO YAGARUKA CYANGWA AKOMEZA UMUZIKI ????

 

Iyi nkuru ishingiye kubitekerezo by’umunyamuru wayanditse.

Advertising

Previous Story

Zicsloma yatangaje ko ku kwezi yinjiza arenga Miliyoni 65 ariko ngo aracyashaka umukunzi wo kumufasha kujya amukemurira ibibazo by’amafaranga

Next Story

Korali Ambassadors of Christ yateguye igitaramo gikomeye cyo gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rugezweho ruzatwara arenga Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop