Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2020 yasibiwe konti ye ya Instagram yakurikirwaho n’abarenga ibihumbi bibiri.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023,nibwo Ishimwenamoie5- konti ikoreshwa na Miss Nishimwe Namomie itari kiri kugaragara kuri uru rubuga rwa Instagram ,aho uri kugerageza kuyishakisha bari kumubwira ko itakibaho.
Amakuru dufite nuko hataramenyekana niba ariwe waba wikuriyeho urububa rwe cyagwa se rwibwe.Gusa bikekwa ko yaba yarukuyeho ubwe kugirango yitegure ubukwe neza, we na Michael Tesfay , n’ubwo aherutse guhakana aya makuru y’ubukwe bwe avuga ko ari igihuha.
Byavugwaga ko Miss Naomie na Micheal bamaze igihe bategura ubukwe bwabo mu ibanga rikomeye cyane ndetse ko n’ubukwe bwabo buteganyijwe kuzaba mu Kuboza uyu mwaka wa 2023.Miss Naomie yahakanye aya makuru yivuye inyuma agira ati “Ngaho! Reka reka rwose ayo makuru siyo. ”
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mubikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.Muri Nzeri 2022 Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon aho bagiye kunoza ubufatanye bwa sosiyete ya ‘Bizcotap’ isanzwe ari iya Michael Tesfay na ‘Be-space group’ y’umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri iki gihugu.
Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.
Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze mu gihe cy’amezi ane.
Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi nibwo Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye Uyu mukunzi wa Naomie avuga ko yagenze ibihungu byinshi , gusa nyuma yo kugera mu Rwanda mu 2018 yanyuzwe n’ibihe yahagiriye bituma afata umwanzuro wo kuhaguma.