Umugore w’imyaka 42 yasanzwe mu rugo yapfuye harakekwa abajura

11/05/2023 20:18

Nyiracumi Thérèse wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara yasanzwe mu rugo iwe yapfuye, harakekwa ko byagizwemo uruhare n’amabandi amaze igihe yiba abaturage muri aka gace.

Byabereye mu Mudugudu wa Duwane, Akagari ka Burashi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Gicurasi 2023.Abaturanyi ba nyakwigendera Nyiracumi babwiye IGIHE ko saa Saba z’ijoro bumvise umwana we atabaza bagezeyo basanga yamaze gushyiramo umwuka.

Nyakwigendera yari amaze gutesha ubugira kabiri amabandi yajyaga iwe ashaka kwiba amatungo arimo inka n’ingurube. Kuri iyi nshuro, uyu mubyeyi yasohotse ayo mabandi amukubita ikintu mu mutwe, aratoroka.Abana be babonye nyina atinze kugaruka mu nzu, umwe muri bo asohoka yumvise atakira mu mbuga, asanga ari kuva amaraso menshi mu mutwe, apfukisha ikiganza atabaza abaturanyi, bahageze basanga amaze kwitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Mumararungu Solange, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru babimenyesheje inzego z’umutekano n’iz’iperereza.

Ati “Yapfuye saa Saba n’iminota nk’itatu. Abaturanyi bahageze basanga yapfuye. Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibilizi ngo ukorerwe isuzuma. Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane ababyihishe inyuma. Hari abatawe muri yombi bari kubazwa barimo n’umugabo we kuko ni we muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane.”

Nyakwigendera Nyiracumi ntabwo yari akibana n’umugabo we, kuko bananiranywe ndetse umugabo yagiye gushaka undi mugore.Nyakwigendera yasize abana babiri barimo uw’imyaka ine n’undi uri mu kigero cy’imyaka 12.

IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Konti ya Instagram ya Miss Naomie yasibwe

Next Story

“Yamwishushanyijeho” ! Bruce Melodie yifurije umukobwa we isabukuru nziza y’amavuko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop