Kompanyi y’Abashinwa yitwa GLC yatangaje ko abakozi bayo batewe n’ingabo za Congo, FARDC, babasanze aho abakorera mu Mujyi wa Kabimba muri Teritwari ya Kalemie, nk’uko biri mu rwandiko bandikiye Guverinoma ya Congo.
Muri urwo rwandiko GLC ivuga ko abakozi bayo 13 bagaragaje ko batatswe na FARDC bageze mu kazi. Aba bashinwa bagaragaje ko bibwe amafaranga n’ibindi.
GLC , yasabye Ubuyobozi bwa Teritwari ya Kalemie ubwirinzi n’umutekano ukomeye ku bakozi bayo ndetse n’ibyabo birimo ; Ibikoresho n’amafaranga yabo.
Brigadier General Fabien Dunia Kashindi, yagaragaje ko atazi icyo kibazo , agaragaza ko arakorana n’ikipe ye mu gukora iperereza , icyakora asaba Ubuyobozi bwa GLC gutanga iki kibazo ku gisirikare cyo hejuru muri Congo.
Iyi Great Lakes Cement Company, isanzwe ikora Sima muri ako gace Kalemie, aho yafunguye imiryango muri 2020.