Umuhanzi Chris Eazy uri mu bagezweho hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba akomeje kugaragaza ko yababajwe cyane nukuntu bakomeje guha agaciro telephone kurusha abantu, ndetse yongeraho ko nubundi The Ben ari umukire yagura indi Telephone.
Mu minsi ishize nibwo hirya no hino cyane mu Rwanda no mu Burundi inkuru yabaye kimomo ko Telephone y’umuhanzi The Ben yibwe ubwo yarari mu gitaramo yakoreye mu gihugu cy’u Burundi, ibinyamakuru byose bitangira kuvuga kuri iyi nkuru aho ndetse ucyekwaho kwiba Telephone yatawe muri yombi.
Uyu muhanzi Chris Eazy mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera ku rubuga rwa YouTube MIE Empire, aho yaganiraga na Irene Murindahabi ubwo bari mu gitaramo Iwacu Muzika cyabereye mu karere ka Ngoma, uyu muhanzi yagaragaje ko ababajwe nuko abantu bakomeje guha agaciro telephone kurusha abantu.
Yakomeje avuga ko abahanzi Bruce Melodie na The Ben bakomeje kuvugwa mu makimbirane ataribo bahanzi bagize muzika Nyarwanda gusa kuburyo aribo bakwiye kuvugwa gusa, yavuze ko bari ari abahanzi bakomeye bafite aho bageze ndetse nabo bifuza kugera bityo gukomeza kuvugwa bonyine atari byiza ahubwo n’abandi bahanzi bakavuzwe.
Chris Eazy kandi yikomye itangazamakuru aho yavuze ko aho kuvuga ku bahanzi bari mu bitaramo bya Iwacu Muzika bari kuvuga ku makimbirane ya Bruce Melodie na The Ben we abona nk’amatiku. Yakomeje avuga ko Christopher Muneza na Kenny Sol bafite ibitaramo mu Mahanga ko ntawigeze ubivugaho cyane nkuko bari kuvuga ibya Melodie na The Ben.
Mu magambo ye kandi uyu muhanzi yivugiye ko n’ubundi bizwi ko uyu muhanzi The Ben afite amafaranga ahagije kuburyo yagakwiye kuba yaraguze indi Telephone aho gukomeza kubigira rwaserera mu bantu, mbese ngo telephone yahawe agaciro kurusha abandi bahanzi bagakwiye kuba bavugwa.
Ubusanzwe uyu muhanzi Chris Eazy abarizwa muri Label yitwa GITI business group ya Junior Giti. Mu minsi ishize aherutse gushira hanze indirimbo yitwa “Stop” yakunzwe n’abatari bacye.
Source: MIE Empire