Advertising

Kirehe: Green Paty yabijeje gukuraho igifungo cy’agateganyo y’iminsi 30

26/06/2024 18:45

Ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party of Rwanda] ryijeje abaturage bo mu Karere ka Kirehe ko nibaramuka barihaye amahirwe , rizabasha gukuraho igifungo cy’agateganyo.

Ibi byatangajwe mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida , Dr Frank Habineza, n’abakandida Depite bayo.Muri ibi bikorwa byo kwamamaza Umukandida wayo , Green Party of Rwanda ishyira imbere ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe bikiri mu mibereho y’Abanyarwanda iganisha ku iterambere ryabo.

Iri shyaka Rihanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije risanga umuntu adakwiriye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo na cyane ko ngo Itegeko rivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB, rutagomba kurenza iminsi 5 yo gufunga umuntu cyangwa iminsi 7 iyo umuntu afunzwe mu mpera z’icyumweru.

Dr Frank Habineza, ashimangira ko mu gihe umuntu afunzwe by’agateganyo iminsi 5 ishobora kurangira , ikohereza ukekwa mu Bushinjacyaha.Avuga ko Ubushinjacyaha nabwo buba butagomba kurenza iminsi 5 cyangwa 7  ariko ngo iyo minsi irarangira bukavuga ko ntabimenyetso bihagije bafite bakamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yagize ati:”Noneho ugasanga umuntu agiye muri gereza yambaye iroza , akazamarayo umwaka wose bakimusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo [….] Nyuma y’umwaka cyangwa imyaka ibiri muazasanga uwo muntu nta cyaha yari afite akagirwa umwere”.

We asanga abantu batinya kurega Leta , bityo akaba ariyo mpamvu bashaka gukuraho icyo gifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 naramuka abonye intsinzi ku mwanya wa Perezida.Muri uku gukuraho iyi minsi 30 y’agateganyo , Dr Frank Habineza , ahamya ko bazashyiraho ikigega cyishyura abantu bose bafunzwe iminsi 30 y’gateganyo bikarangira babaye abayere ashingiye ku itegeko rivuga ko umuntu wateje igihombo Leta akibazwa.

Bivuze ko umuntu uzajya aca urubanza akagena iminsi 30 y’agateganyo yo gukora iperereza , nyuma yo ukekwaho icyaha akagirwa umwere , umucamanza azajya yishyura igihombo yateje Leta.Ati:”Niyo mpamvu dushaka ko iyo ngeso icika burundu.

Dutsinze amatora ya Perezida wa Repubulika twabikuraho burundu ariko tudatsinze amatora ya Perezida tugatsinda ay’Abadepite nabwo twashyiraho icyo kigega cyafasha kugabanya ako karengane”.

Kugeza ubu Frank Habineza akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu gihugu hose ari kumwe n’Abadepite.

Previous Story

Urugo rwanyu ntabwo ruzigera rukomera niba uwo mwashakanye ari gutya ateye

Next Story

FPR Inkotanyi yagabiye wa mugore wabyaye avuye kwamamaza Paul Kagame

Latest from Amatora 2024

Go toTop