Advertising

Andry Rajoelina na Wavel Ramkalawan bazitabira irahira rya Perezida Kagame

09/08/2024 10:06

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina na mugenzi we wa Seychelles Wavel Ramkalawan bazitabira irahira rya Perezida Kagame kuri uyu wa 11 Kanama 2024.Ni ibirori bidasazwe , ukaba umunsi Mukuru ku Banyarwanda nyuma yo kwitorera Umukandida waFPR Inkotanyi.

Kuri uyu wa 08 Kanama 2024, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Madagascar byemeje ko Perezida Andry Rajoelina azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame.Andry Rajoelina yazanye n’umugore we baje mu Rwanda  kwifatanya  n’Abanyarwanda bose  n’Isi muri rusange mu Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madagascar isanzwe ifite umubano mwiza n’u Rwanda dore ko yaherukaga muri 20023 mu Kwezi kwa Kanama , mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yahagiriye.

Byatangajwe ko kandi Perezida wa Sychelle Wavel nawe azitabira ibirori byo kurahira wa Perezida Paul Kagame,watowe ku majwi 99.18%.

Aba bariyongera ku bandi bamaze kubyemera barimo , Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda [UPDF] Gen Kainerugaba Muhoozi nawe wemeje ko azitabira ibi birori.

Previous Story

Gakenke : Babiri bishwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro

Next Story

#FerwafaSuperCup: Umukino wa Police FC na APR FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga

Latest from Amatora 2024

Go toTop