Advertising

Udushya twaranze irahira rya Perezida Paul Kagame

11/08/2024 16:50

Guhera ku isaha ya Saa sita z’Ijoro zo ku wa 10 Kanama 2024, Abanyarwanda batandukanye mu bice byose by’Igihu bari batangiye kwerekeza kuri Stade  Amahoro mu Mujyi wa Kigali kwitabira irahira ry’Umukuru w’Igihugu.Muri ibi birori habayemo udushya dutandukanye nk’uko tugiye kubirebera hamwe.

Utu dushya twatumye ibirori biryohera abari bahari ndetse n’ababikurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga cyangwa Televiziyo baryoherwa nabyo.

Ni ibirori kandi byarimo ‘Morale’iri hejuru cyane bigendanye n’uko Abanyarwanda bafashe amatora nk’ubukwe bigatuma tariki 11 Kanama nayo iba itariki idasanzwe , bishimira ko Perezida bishimira yarahiriye kubayobora.

ESEE NI UTUHE DUSHYA TW’INGENZI TWARANZE UYU MUHANGO.

1.Muri ibi birori, umugore wo mu Karere ka Rubavu uzwi ku mazina ya Icyimpaye Rosette yageze muri Stade Amahoro, yambaye umwambaro udoze mu ibendera ry’u Rwanda , yitatse mu buryo budasanzwe afashe umutako mu ntuki, yanditseho ngo ‘Congratulations Kagame’.

2.Umuhanzikazi Bwiza yageze ku rubyiniro ya mbaye imyambaro atamenyereweho bituma benshi batungurwa cyane.Abakunzi ba UMUNSI.COM, ku mbuga Nkoranyambaga  z’Iki kinyamakuru, bagaragaje ko batunguwe cyane n’uko yaje yambaye na cyane ngo batari babimumenyerewe ku buryo byababereye agashya.

 

3.Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda yafatanyije n’Abanyarwanda muri ‘Morale’ aririmba indirimbo ishyushye. Uyu musirikare wa RDF wateraga Morale Abanyarwanda mu byishimo byinshi bakajya basubiramo ku buryo bwumvikana nk’uburyoheye amatwi.

4.Akarasisi karyoshye : Ingabo z’u Rwanda hamwe na Police y’u Rwanda bakoze akarasisi mu Kinyarwanda Kandi kayoborwa n’Umugabo n’Umugore mu rwego rwo kwimakaza uburinganire.

Uyu munsi wabaye amateka ku Banyarwanda, nk’uko byagaragajwe n’uko bari buzuye muri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45.

 

Previous Story

U Burundi na Congo ntabwo byitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Next Story

Israel Mbonyi yahawe isezerano ridasanzwe n’umuyobozi ukomeye

Latest from Amatora 2024

Go toTop