Mu gihe abashakanye babiri hari ibyo batujuje cyangwa babura cyangwa se batitaho kandi bikaba ari ingenzi ,biragoye ko urugo rwabo rwazakomera.
Urugo ni igisobanuro gikomeye cy’ubuzima ariko na none gisaba imbaraga nyinshi hagati y’ababana , hakabamo no kwitanga buri wese ku ruhande rwe.
Iyo muhuye rero , umwe muri mwe akananirwa kwita kuri ibi cyangwa akaganzwa n’ibibi cyane, mushobora guhita mutandukana.
1.Intonganya za hato na hato.
Nibyo murahuye kandi murakundana ndetse mugeze ku rwego rwo gutumira inshuti n’abavandimwe murashakanye , barabashyingiye.
Hadateye kabiri umwe muri mwe atangiye kubangamira mugenzi we n’intonganya akenshi zidashinga , ku buryo nta cyo yakora ngo amuhagarike.Aha urugo rwanyu rugeze ahantu habi cyane.
Intonganya no kutumvikana bihoraho, bituma urugo rwanyu rwangirika cyane bikarugeza kugusenyuka.
Niwisanga rero wowe n’uwo mwashakanye mutangiye kujya mupfa ubusa, menya ko mwatandukanye rwose.Icyo usabwa ni ugushaka abajyanama bakabafasha ukareba ko warokora urugo rwawe.
2.Kwirengagizanya.
Aha turabivuga mu buryo mwumva neza,ahari wowe n’uwo mwashakanye mugeze ku rwego rwo kwirengagizanya, ese biterwa ni iki ? Ntabwo mu kuvugana , ‘Communication’ hagati yanyu yaburijwemo burundu ku buryo muhura mugiye kuryama gusa.
Nubona ari uko bimeze rero uzamenye ko urugo rwanyu rwinjiriwe n’imungu ishobora kururandura burundu hanyuma ufate ingamba.
3.Ntabwo mu gitera akabariro.
Abahanga bavuga ko gutera akabariro ku bashakanye ari ikimenyetso cy’uko bakundana no gushaka kororoka.Niba mu maze icyo gihe cyose nawe uzi mutagatera, menya ko hari ikibazo gishobora kubasenyera.
Ibi bijyana no kuba ubona uwo mwashakanye atakwikosa muri izo nzira , ku buryo aba yumva atakwicarana nawe cyangwa ngo mu gire icyo muganira.
4.Kwizerana.
Ntabwo mu cyizerana, muhora mushondana mupfa ubusa , muhora mupfa ngo “Wanyuze, nakubonanye na kanaka mwavuganaga ibiki ?”. Ibintu nk’ibyo.Rero mbere y’uko ukomeze kwita ku rugo rwawe , banza urukorere isuzuma urebe niba rwuzuye koko.