Hakomeje kugaragara abantu benshi bagenda bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame aha twavuga nko ku gisimenti, mu tubari dutandukanye, muri pisine ndetse n’ahandi. Ariko kubera ikoranabuhanga ryateye imbere ntibigipfa kuguma mu bwihisho.
Nyuma y’uko rero ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’umuntu uri gusambanira mu kabari bivugwa ko yabikoreye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, byamenyekanye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi ubikekwaho ndetse akaba ari umukozi w’urwego rwa Leta hano mu Rwanda.
Aya makuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry wabwiye Igihe ko uwo mukozi w’Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi tariki 06 Mata 2023 akekwaho icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame.
Dr Murangira yatangaje ko uyu mugabo akekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni, giteganywa n’ingingo y’143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yavuze ko uyu mugabo yakoreye iki cyaha akekwaho mu kabari ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina mu ruhame.
Yatawe muri yombi nyuma yuko hacicikanye amashusho agaragaza umugabo wicaye mu kabari akikiye umukobwa bagaragara nk’abari kwinezeza bakora imibonano mpuzabitsina ibisa n’amashusho yagiye agaragara ku gisimenti ndetse n’abagaragaye bari muri pisine.
Bivugwa ko iki gikorwa cyabaye tariki 01 Mata 2023, kikabera mu kabari ko mu Kagari ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu gihe uyu mugabo asanzwe akora mu Karere ka Nyamagabe, ubu akaba acungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima.
Nubwo iki gikorwa cyari kimaze iminsi kibaye, aya mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, anengwa na benshi bagiye bagira icyo bayavugaho.
Itegeko riteganya ibihano mu ngingo ya 143: Gukora ibiterasoni mu ruhame,
Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).
Source: Radiotv10.rw