Advertising

Kidumu Kibido yasubije ku bibajije impamvu yaje mu Rwanda wenyine nta manager cyangwa abamurinda

23/08/2024 02:07

Mu iseka rusange ryabereye Camp Kigali kuri uyu wa kane mu gace kitwa Hura nanjye iri joro (Meet me tonight) Kidumu Kibido yavuze ko afite amahoro bitari ngombwa ko aherekezwa n’abamurinda

Muri iki gisubizo yavuze ko ibyo kutagira abamurinda cyangwa aba twita aba bonsa yabiretse umunsi ajya muri toilete akiyumvira ati none ko abandinda tutari kumwe mbikoreye inyuma nkabura byagenda gute ? niko kuvuga ati bamuhe amahoro kuva ubwo akumva adakeneye abamurinda.
Kidumu yaririmbiye abafana bose bari bitabiriye iri seka rusange. Kidumu Kibido ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’uburundi watangiye kumvikana muri muzika 1998 ,yagiye akorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda batandukanye nka Marina,Alpha Rwirangira n’abandi.
Ndaruhutse Merci,umuyobozi utegura iseka rusange rizwi nka Gen-Z Comedy Show
Muri iri seka rusange rizwi nka Gen-Z Comedy Show ritegurwa n’umunyarwenya nawe ukomeye Ndaruhutse Merci, riba kabiri mu kwezi ari ku munsi wo ku wa kane ni mugoroba aho kugeza ubu bimenyerewe ko ribera Camp Kigali ndetse riri mu bitaramo bikundwa n’abantu benshi dore ko kwinjira muri iri sekarusange ibiciro biba ari bito aho usanga ahasanzwe ari 5000Frw naho ahazwi nka VIP ari 10,000Frw.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

East African Promoters yavuze ko bikiri gutekerezwa uko abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazajya bajya muri Iwacu Muzika Festival

Next Story

Kenny Sol bwa mbere kuva yatangira umuziki yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop