Advertising

Khloe Kardashian yahishuye ko yifuza gushaka n’umusore w’umutinganyi

02/24/25 9:1 AM
1 min read

Khloe Karadashian wamamaye mu myidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , yatangaje ko yifuza gukora ubukwe n’umutinganyi akaba ari we babana nk’umugore n’umugabo.

Uyu mukobwa wo mu ba Kardashians ngo kuri we kwibera muri ‘Lavender’ aho umwe cyangwa bombi mu bashakanye baba baryamana n’abo bahuje ibitsina ariko bakitwara nk’abakundana ngo nizo ntego ze nk’uko nanone byatangajwe na AJ Dronkers.

Si ubwa mbere Kloe yaba agiye gushaka , kuko yaherukaga gukora ubukwe na Lamar Odom wamamaye muri NBA, bakaba barashakanye muri 2009 kugeza muri 2016 bikavugwa ko batandukanye kubera gucana inyuma no gukoresha ibiyobyabwenge.

Nyuma yo gutandukana na Odom , Khloe yahise akundana na Tristan Thomson kuva muri 2016 kugeza muri 2021 batandukana ubwo Thomson yari amaze kubyarana n’undi mukobwa utari Khloe Kardashian.

Kugeza ubu amakuru avuga ko Khloe Kardashian afite undi bari gukundana ariko akaba atari umwe gusa.

Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Khloe Alandra Kardashian , ni umunyamerika w’umunyamakuru , by’umwihariko akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga.

Go toTop