Advertising

xr:d:DACdFfjx0ng:9807,j:47825400703,t:23052412

Zuchu yimutse mu nzu ya Diamond Platnumz nyuma yo guhoberana na Sarah bahoze bakundana

30/04/2024 14:43

Nyuma y’aho Diamond Platnumz ahuriye na Sarah bagahoberana, Zuchu yahise apakira ibikapu arataha.

Aya makuru yemejwe na mushiki wa Diamond Platnumz ,Esma Platnumz wavuze ko nyuma yo kubona Diamond Platnumz yerekanye Sarah ndetse inkuru zabo zikavugwa cyane yahise ahitamo gupakira ibikapu akerekera iwabo kubera gufuha nk’uko inkuru zikomeje kwandika n’ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania.

Mushiki wa Diamond Platnumz anyuze kumbuga nkoranyambaga yasabye Zuchu gutaha mu rugo aho yari asanzwe aba kwa, Diamond Platnumz.Mu kiganiro kandi  yagiranye na Wasafi FM, Esma Platnumz yagize ati:”Yatwaye buri kimwe agera no ku buroso bwo koza amenyo.Na mama yamusabye guhagarika kugenda ariko yanze”.

Esma yakomeje agira ati:”Yavuze ngo atazagaruka.Kugeza ubu ntabwo ari gufata telefone ya Diamond ndetse yarakaye cyane.Yavuze ngo niyo wamwica ntabwo yagaruka”.

Esma yagiriye inama Zuchu , amwigisha uko yakwitwara kugira ngo abane neza na musaza we neza.Yagize ati:”Ukwiriye kwiga kubana n’abantu bameze nka Diamond.Akundwa n’abantu benshi, rero ni wowe wa mbere wo kumenya umuntu ukunda uwo ari we.Ntabwo ukwiriye kumva buri umwe”.

Amakuru y’uko Zuchu yavuye mu rugo rwa Diamond Platnumz ntabwo yari yayemeza cyangwa ngo ayahakane.Uyu mukobwa yashyizwe muri WCB azanywe na Nyina w’inshuti magara na Diamond Platnumz.Benshi bakomeje kwibaza niba Zuchu akiri umuhanzi muri Wasafi Classic Baby cyangwa niba yarabaye umunyamigabane akabana na nyirayo ‘Diamond Platnumz’.

 

Previous Story

Khaby Lame yasezeranyije Will Simth ikintu gikomeye

Next Story

“Umugabo w’umunyamahirwe nuzandongora” ! Umugore akomeje gushakisha umugabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop