Advertising

Kenya : Umukecuru w’imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa

Mu gihugu cya Kenya habaye ibintu abantu benshi bakomeje gufata nk’amahano kuko umukecuru w’imyaka 89 yafashwe ku ngufu ndetse hafi gupfa, bikozwe n’umwe m’umuturanyi be wari ukiri muto mu myaka.

 

 

Uyu mukecuru wari umaze gukura byatangajwe ko yaafashwe kungufu ubwo umwe mu baturanyi be baje mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki  27 ukuboza 2023 ubwo uyu mukecuru yarari kurya iby’umugoroba, nibwo  yaje amufata ku ngufu ndetse ubwo yashakaga kumwiba cyane ko uyu mucekuru yabaga wenyine.

 

 

Biravugwa ko uyu mugabo wafashe ku ngufu uyu mukecuru yanyuze ku muryango w’imbere, ubwo yazaga mu rugo rw’uyu mukecuru usanzwe uba wenyine mu nzu. Amakuru yuyu mucekuru yamenyekanye mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho.

 

 

Amakuru ajya kumenyekana ko uyu mukecuru yahohotewe, umwe mu bana be yaje kumureba maze asanga nyina umubyara yagagaye hafi gupfa. Ubwo uyu mucekuru yajyanwaga ku bitaro nibwo basanze uyu mucekuru yanafashwe kungufu.

 

Uyu mukecuru amakuru aravuga ko ubu amaze kumera neza ndetse ko mu minsi irimbere ataha akava ku ivuriro. Abantu benshi bakomeje gusabira umugabo ucyekwaho guhihotera uyu mucekuru guhabwa igihano kimukwiye.

 

 

 

 

 

Source: citizentvkenya

 

 

Sponsored

Go toTop