Uyu mugore witwa Amira usanzwe Ari umucuruzi wabigize umwuga mu gihugu cya Kenya yagaragaye mu mafoto yaratakaje ibiro ku buryo bwatangaje benshi kubera kuntu asigaye angana ndetse wabonaga yarabaye nkagakobwa ka 20.
Ubusanzwe uyu mugore afite abana babiri, yababyaye akibyibushye, mu mafoto yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko kwita ku mubiri we byamufashije kugabanya ibiro ndetse yasangije abakunzi be amafoto agaragaza uburyo yagiye atakaza ibiro.
Mu mwaka wa 2022 nibwo uyu mugore yatangaje ko yatakaje ibiro bigera kuri 17. Ubwo yari atangiye urugendo rwo kugabanya ibiro ntiyigeze ahwema gukomeza kuko no muri uyu mwaka wa 2023 yakomeje kwita ku mubiri we ashaka uko ibiro bikomeza kugabanuka kugeza ubwo ubu yagaragaje ko yagabanutseho ibiro 30, ni ibintu byatangaje benshi.
Ubwo uyu mugore yavugaga ko yatakaje ibiro yifashishije ifoto ye yavugishije benshi, ni ifoto yafatiye mu kirahure igaragaza imiterere ye yose, mbese igaragaza neza ingano ye nyuma yo kugabanya ibiro. Iyi foto gusa ntiyavuzweho rumwe n’abantu Bose.
Uwahoze ari umugabo wuyu mugore witwa Jimal yavuze ko uyu mugore impamvu asigaye angana uko yagiye kwibagisha mu mahanga. Gusa abantu benshi natibemeranya n’uyu mugabo bavuze ko Ari ishyari kuko umugore yasize yabaye mwiza cyane ndetse ubu Ari gushakishwa n’abagabo benshi kubera imiterere mishya.
Source: nairobinews.nation.africa