Inkuru isekeje ! Umuhanzi kazi Bwiza ahishuye Ibyamubayeho ubwo yaguraga(yaciriraga) imbwa akayitahana iwabo

10/10/2023 19:02

Bwiza Emerance UmuhanziKazi umaze kubaka izina muri muzika Nyarwanda yasekeje benshi ubwo yagarukaga ku byamubayeho  umunsi yaciriraga imbwa ari umukobwa kandi kizira.

 

 

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Shalomi Parrock   yasobanuye ubuzima yaciyemo agaruka ku munsi atazibagirwa mu buzima bwe kuko ibyamubayeho bidasanzwe.Ubwo bamubazaga ikintu atazibagirwa mu buzima yagize ati: “Nigeze gucirira imbwa ndayitahana nyigejeje mu rugo ababyeyi baratwirukana njye n’iyombwa ndara nshaka ruhurura  njyiye kuyihisha.

 

Iyo nibutse ijoro naraye njya guhisha iyo mbwa nukuntu papa yari yanze ko nkinjiza munzu  ambwira ko  kizira ko umukobwa yagura imbwa(kuyicirira) Sinzabyibagirwa akenshi iyo mbyibutse ndaseka niyo naba ndi ngenyine”.

 

 

Bwiza avuga ko atari umunyamakosa cyane kuburyo atakubiswe inkoni nyinshi akiri umwana. Ariko yibuka ko yigeze kurira igipangu agiye  kwiba mu nzu y’abazungu bari barimutse, imyenda ikamucikiraho bikamutera gukubitwa cyanee.Bwiza ni umwe mubaririmbyi babakobwa bari mu Rwanda bahagaze neza kandi bakunzwe mu bihangano byabo aho ari mu bahanzi bari kuzenguruka igihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival.

 

https://youtu.be/-huumMiXjtk?si=Y24vkPPWCQgT1_xS

Buri muntu wese agira amateka ye yo mu bwana ariko akagira ayo atajya yibagirwa kuburyo iyo ayibutse yiseka ariko bikamusigira isomo azaha abazamukomokaho mu burere. Ibyamamare tuzi turi benshi nabyo bigira ahashije habyo na Bwiza ari mo.

 

Umwanditsi:shalomi_wanyu.

Advertising

Previous Story

Abarwanyi ba Hamasi bishe abageni bari bafite abana b’impanga z’amezi 10 zaje kubonwa nyuma y’amasaha 14 aho zari zahishwe n’ababyeyi bazo mbere yo kwicwa

Next Story

Kenya : Umugore w’uburanga yagaragaye yaratakaje ibiro maze abasore benshi batangira kumusarira kandi barahoze bamwanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop