Kenya: Umugore n’umugabo basigiye umukozi umwana w’uruhinja batashye baramubura

05/01/2024 11:10

Umugore n’umugabo bo mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi bakomeje gutangaza ko umwana wabo w’amezi 6 yabuze ndetse akaburana n’umukozi wabo bityo bakomeje kwaka ubufasha ngo babone umwana wabo.

 

 

Uyu mugabo witwa Kennedy n’umugore witwa Ruth Simiyu bakomeje kuribwa n’umutima  hafi yo guhagarara, nyuma y’uko babuze umwana wabo w’amezi 6 ari kumwe n’umukozi wabo.

 

 

Nk’uko amakuru atangazwa, uyu muryango wabuze umwana wabo kuva Taliki 23 ukuboza muri 2023, bakaba barabuze umwana wabo w’amezi 6 nyuma y’iminsi itatu gusa aribwo bazanye uwo mukozi mushya.

 

 

Aba babyeyi bavuze ko Taliki 23 ukuboza umugore yagiye ku muhanda gushaka amata y’umwana ariko agarutse mu rugo asanga umwana we ndetse n’umukozi we Bose bagiye ntabahari.

 

 

Uyu mukozi wabo yitwa Mourine umugabo avuga ko yaje kwaka akazi mu rugo rwabo Taliki 19 bityo baza kumuha akazi kuko n’ubundi bari bacyeneye umukozi ubafasha gukora imirimo yo murugo cyane ko bari bafite umwana muto.

 

 

Biravugwa ko uyu mukozi wabo nta telephone afite ndetse ngo nta myirondoro ye bafite, bityo ko biri kubatera impungenge zo kubura umwana wabo.

 

Gusa ubuyobozi bwo muri ako gace bukomeje kugira inama abantu kujya bashaka amakuru yizewe ku mukozi bagiye guha akazi mbere yo kukamuha.

 

 

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Urubanza rwa Kazungu Denis rwasubitswe

Next Story

Umukobwa wabaye Miss wa Namibia ashaka kuba Perezida

Latest from HANZE

Go toTop