Umukobwa wabaye Miss wa Namibia ashaka kuba Perezida

05/01/2024 11:58

Nyampinga wa Namibia 2022 yongeye kugaragaza ko yifuza kuba Perezida w’Igihugu gusa agaragaza impungenge z’uko akiri muto.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze Cassia Sharpley, yabwiye abamukurikira ko vuba aha arabasangiza iby’urugendo rumweremeza mu matora ati:” Vuba ndabasangiza urugendo rwanjye rwerekeza ku kuba Perezida wa Repubulika ya Namibia”.

Nubwo benshi bahise bamwibutsa ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rivuga ko ushaka gutegeka iki gihugu agomba kuba afite imyaka nibura 35, Cassia w’imyaka 23 yashimangiye intego ye kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2024.

Advertising

Previous Story

Kenya: Umugore n’umugabo basigiye umukozi umwana w’uruhinja batashye baramubura

Next Story

Umugore wanjye yantanye kubera ko nta mafaranga ahagije mfite

Latest from Imyidagaduro

Go toTop