Sunday, May 19
Shadow

Imboni y’umufana ! Dorimbogo na Lucky Fire ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

Mu gihe mu Rwanda hari abahanzi benshi batandukanye kandi bose bari gukora cyane ngo bigarurire imitima y’abakunzi babo, twahaye abasomyi bacu umwanya , tubabaza uko bumva abahanzi babo n’abo babona bari mpuzamahanga muri bo.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’abakunzi ba muzika , bakurikira ikinyamakuru cyacu ; UMUNSI.COM  kumbuga nkoranyambaga zacyo; Facebook , X , Tiktok, Threads , Instagram n’izindi.Ikibazo cyabajijwe abakunzi bacu cyaragiraga kiti:”TUGANIRE: Ni uwuhe muhanzi twavuga ko ari Mpuzamahanga hano mu Rwanda kuri wowe ?”.Nyuma yo gushyiraho icyo kibazo, abantu barenga ibihumbi 42 babashije ku kigeraho, 551 baragikunda abarenga 195 bagaragaza uko babyumva bashyiraho amazina y’abahanzi twahereyeho dukora urutonde.

UKO ABAHANZI 10 NYARWANDA BAKURIKIRANA MU MBONI Y’UMUFANA

1.Israel Mbonyi :Amazina yiswe n’ababyeyi ni Isael Mbonyicyambu,ni we muhanzi usanzwe ukora ku giti cye hano mu Rwanda umaze kuzuza Miliyoni kuri YouTube, [Subs]. Israel Mbonyi, yatowe n’abatari bake , bagaragaza ko ari we muhanzi waba mpuzahanga kuri bagenzi be.Uyu muhanzi yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izo yanditse mu zindi ndimi ari nabyo bimugira mpuzamahanga.

2.Bruce Melodie: Amajwi y’abafana yashyize Bruce Melodie ku mwanya wa Kabiri , mu bahanzi bakunzwe ndetse bakora neza muzika yabo ku buryo bashobora no kuba mpuzamahanga.Bruce Melodie, yakoranye indirimbo na Shaggy imugeza aho bagenzi be hano mu Rwanda batari bagera haba mu itangazamakuru no mu bitaramo.

3.The Ben: The Ben yashyizwe ku mwanya wa Kabiri mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse Mpuzamahanga.Uyu muhanzi yateguje abafana be indirimbo atari yasohora gusa aherutse gushyira hanze ‘Ni Forever’ yanamuhaye igikombe gikomeye muri Afurika.

4.Mfitimana Vumilia: Uyu ni umwari ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Uyu muhanzikazi, yakoze iyo bwabaga kugira ngo abashe kwigarurira imitima y’abakunzi be.Kuri uyu ntawatinya kuvuga ko ari we muhanzikazi uyoboye bagenzi be muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana.

5.Massamba Intore: Massamba Intore yashyizwe ku mwanya wa 5 n’abasomyi bacu.Ni umwe mu bahanzi bakomeje gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu buhanzi.

6.Lucky Fire: Gukundwa ku muhanzi ntabwo bishingira ku marangamutima y’umufana mwe cyangwa babiri.Gukundwa k’umuntu binyura mu bwiganze bwa benshi.Umuhanzi Lucky Fire yagiye akora indirimbo zitandukanye zanyuraga muri Filime zisobanuye bigatuma benshi bamumenya.Lucky Fire ushobora kumushyira mu bakora umuziki mu buryo bw’urwenya [Comedy] gusa afite benshi bamumenye arinabo batumye agaruka kuri uru rutonde rwacu.

Ikinyamakuru ‘Kigali Today’ muri 2019, cyakoze inkuru, cyahaye umutwe ugira uti:”Menya Lucky Fire umuhanzi ‘urusha indirimbo nyinshi’abandi bahanzi mu Rwanda”. Muri iyi nkuru bavuze ko Dusabimana Emmanuel yari amaze kuri indirimbo 666 mu myaka itatu gusa.

7.Meddy: Ni umuramyi wiyeguriye indirimbo zo kuramya, ava mu ndirimbo yise iz’Isi zamuhuzaga n’ibyaha.Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirenze 2 zihimbiwe Imana.Ku Banyarwanda nawe , ni umuhanzi mwiza.

8.Dorimbogo: Dorimbogo [ Dore Imbogo ]: Uyu mukobwa yaramamaye ndetse akurirwa ingofero.Uretse kuba akora umuziki usa nk’urwenya kimwe na mugenzi we Lucky Fire, Dorimbogo , yashyize hanze indirimbo zitari nke ndetse zigakundwa n’abatari bake haba hano mu Rwanda no hanze kuko byagiye bigaragarira kuri YouTube.

9.Juno Kizigenza: Uyu musore yakoze indirimbo zigakundwa n’abari bake.Juno ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite.

10.Davis D: Umwami w’abana nk’uko akunda kwiyita , Davis ni umuhanzi ukomeye.Yakoze indirimbo zirimo ; Dede n’izindi zirakunda.

Niba nawe uri umuhanzi ukaba ukeneye ko ugaragara twandikire kuri Email yacu : Info@Umunsi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *