Wednesday, May 8
Shadow

Abashakanye: Dore ibimenyetso bizakwerekako utameranye neza n’umugore wawe

Kubera ubuzima mu banyemo , umugore wishakiye ashobora ku kwanga nyamara ntamakuru ubifiteho kubera ko atakwisanzuye muri wo mwanya ukaba utabimenya.Muri iyi nkuru turibanda kubimenyetso bishobora gutuma bizakwerekako umugore wawe asigaye akwanga.

Amaze igihe yitwara mu buryo budasanzwe wavuga akagutarukana , akakwerekako atakwishimiye na gato.Iyo ubibonye rero uribaza uti:” Ese nakoze iki noneho ko mbona byahindutse”.Ese koko hari ibindi bimenyetso bishobora ku kwerekako umugore wawe umugore wawe akwanga kugira ngo uhite ufatiranya bitaragera kure ?

1.Ahora agushinja amakosa  yo kuba atishimiye ubuzima mu banyemo: Ese umugore wawe ntabwo yishimiye ubuzima mu banyemo nk’umugore n’umugabo ? Ese niba atishimye , kubera iki ? Gerageza urebe mu bibakikije hanyuma wibutse umugore wawe ko akeneye kwishima agasiga kuruhande ibitaragenze neza.Ibuka neza ushobora gusanga hari amasezerano wamuhaye nyamara ukaba utarayasohoje.Nyuma yo kubimenya ukagira icyo ubikoraho bizamufasha kukugarukira.

2.Ntabwo akunda kukuvugisha nka mbere [Araguhunga]: Ibaze guhungwa n’umugore wawe wishakiye, ukajya iwabo , ukamukwa bakamuguha ukamujyana none akabarimo kuguhunga.Ni ikibazo kuhazaza hanyu mwembi ari nayo mpamvu ukeneye kumenya ikibyihishe inyuma.

3.Iteka ahora agutonganya: Ibyo wakora byose, ibyo wavuga byose , iteka umugore wawe aba afite intekerezo mbi kuri wowe, ntabwo akwiyumvamo ndetse ahora arwanya ibitekerezo byawe bikabaviramo intonganya zidashira.

4.Ntabwo mukiryamana: Iki nacyo ni ikimenyetso gikomeye kizakwerekako urukundo rwanyu mwembi rugeze habi.Ibi bisobanuye neza ko atakigukunda na gato.Niba ugerageza uko ushoboye ariko akanga kuryamana nawe, menya ko akwanga cyane.

5.Ntabwo akwitaho na gato: Ubusanzwe umugore niwe umenya umugabo munzira zose, niwe umenya niba wariye cyangwa niba utararya , niba umugore wishakiye atakwitaho rero menya ko akwanga byahatari.Shaka umuti wabyo utabura intama n’ibyuma.

Isoko: momjunction.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *