Umugabo wanjye yankase ikiganza ngo simbyara tugiye kwa muganga dusanga niwe utabyara

10/01/2024 13:30

Inkuru yababaje benshi ikanabasigira isomo ni inkuru yuyu mugore wo mu gihugu cya Kenya wavuze uburyo Umugabo we yamutemye ikiganza amuziza ko atabyara nyuma bajya kwa muganga bagasanga umugabo we niwe utabyara.

Uyu mugore witwa Mwende yavuze ko nyuma yo kubana n’umugabo we imyaka irenga 15 batabyarana, byatumye umugabo we amutema ikiganza amuziza ko atamubyarira umwana Kandi bamaranye imyaka myinshi. Umubano wabo bajya kubana bivugwa ko wari mwiza ndetse ko bombi babanye bari mu rukundo bityo biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Nk’uko raporo ibivuga, ngo bamwe mu baturage baho uyu mugore ndetse n’umugabo we bari batuye babonye ibyabaye aho umugabo yarafite umujinya wo kumara igihe kinini nta mwana bityo agahita afata umwanzuro wo gutema ikiganza cy’umugore we.

Icyakora abaturanyi buyu mugabo bakimara kumenya amakuru ko umugabo yatemye umugore we ikiganza, bahise baza aho maze bakubita umugabo wuyu mugore bamugira indembe kugera ubwo abashinzwe umutekano bo muri ako gace baje bakabyivangamo bagakiza uyu mugabo.

Uyu mugore witwa Mwende n’umugabo we bahise bajyanwa ku bitaro maze muganga asanga umugabo niwe ufite ikibazo cyo kutabyara ahubwo umugore we abyara ntakibazo.

Umugabo w’uyu mugore witwa Stephen Ngila kuri ubu arwariye mu bitaro cyane ko yakubiswe yagizwe indembe, ndetse acungishijwe ijisho bategereje ko azanzamuka maze akajyanwa imbere y’urukiko agahanirwe ibyaha yakoze harimo icyo gutema ikiganza cy’umugore we.

Source: The Nation

Advertising

Previous Story

Enjoy ya Jux na Diamond Platnumz ku rutonde rw’indirimbo 10 Lupita Nyongo azumva muri 2024

Next Story

Kenya : Kubera ubuzima bubi umugore yahetse umwana ajya kwiba GAS

Latest from HANZE

Go toTop