KENYA: Abakoresha YouTube basoje amasomo ya ‘Made For You’

06/04/2024 18:11

Abandi bakoresha urubuga rwa YouTube bazwi nk’aba ‘Content Creators’ basoje amasomo yerekeye imikorere ya YouTube bakoreye ibirori mu Mijyi irimo;  Lagos muri Nigeria na Johannesburg.

YouTube Content Creators, bo muri Kenya bakoze ibirori byo kwishimira ko basoje amosomo azwi nka ‘Made For You’.Ni amasomo bahawe mu gihe kingana n’amezi 6 mu Mujyi wa Nairobi.Aya masomo yibanda cyane ku byerekeye Shorts nka bimwe mu bifasha aba ‘Content Creators’ kubona umubare munini w’ababakurikira mu gihe gito.

Abasaga 30 bari muri uyu muhango , bashimiye YouTube uruhare rwayo mu guteza imbere , abari mu kizwi nka ‘YouTube Partner Program’.Ni amahugurwa yatangiwemo ubumenyi buzafasha cyane uru rubyiruko gukomeza gukoresha urubuga rwa www.youTube.com ku ruhande rwa Creators.

Ibi YouTube yabigizemo uruhare , ishaka gukomeza guteza imbere Abanyafurika bafite umuhate n’impano zo kuyibyaza umusaruro.Mu gihe muri Kenya bari kwishimira iri terambere, mu Rwanda ntabwo YouTube yemerewe kuhakorera kuko itakihacisha Ads.

 

Advertising

Previous Story

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri cyashyize hanze gahunda y’ingendo mu gusubira ku mashuri mu gihembwe cya gatatu

Next Story

Chris Eazy yateguje indirimbo imeze nka Filime

Latest from HANZE

Go toTop